Leta ya Niger yahaye iminsi irindwi Abanyarwanda umunani ngo babe bavuye ku butaka bwayo nyuma yo kwimurirwa muri icyo gihugu mu ntangiriro z’Ukuboza 2021, nyamara umwe muri bo, Capt. Innocent Sagahutu yatangaje ko we na bagenzi be nabo badashaka gusubira mu Rwanda. Abo ni Protais Zigiranyirazo, François-Xavier Nzuwonemeye, Alphonse Nteziryayo, Tharcisse Muvunyi, André Ntagerura, Anatole Nsengiyumva, Prosper Mugiraneza na Innocent Sagahutu. Capt Innocent Sagahutu, wari yungirije umukuru w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (bataillon de reconnaissance) muri FAR, yavuganye na BBC avuga ko ” nta handi hantu bafite ho kwerekeza kuko nta byangombwa bafite, kandi ko muri iki gihe we na bagenzi be badashaka gusubira mu Rwanda.” Kugeza ubu ONU/UN ntacyo itangaza kuri iki kibazo mu gihe abirukanwe bari bageze muri Niger binyuze mu masezerano yagiranye n’icyo gihugu kuwa 15 Ugushyingo 2021. Muri abo Banyarwanda harimo abasanzwe ari abere naho abandi barangiza igifungo cyabo muri gereza y’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) i Arusha muri Tanzania. Benshi muri bo bahoze mu myanya yo hejuru mu butegetsi no mu gisirikare mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

4 Responses
Abanyarwanda birukanwe muri Niger nabo ntibashaka gusubira mu Rwanda
Ko wumva se babaye abere niba nabo ariko babyiyumvamo baratinya iki kujya mu gihugu cyabo?ariko ibibera mw’isi we?ngo n’abere?

None se barabashakaho iki? Ko ibyabo byarangiye
Abanyarwanda birukanwe muri Niger nabo ntibashaka gusubira mu Rwanda
None se barabashakaho iki? Ko ibyabo byarangiye