Me Mukurarinda avuga ko byashoboka ko Perezida Kagame yababarira Kayumba Nyamwasa

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Me Alain Mukurarinda avuga ko byashoboka ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yababarira Kayumba Nyamwasa wabaye umwe mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite, ariko ubu akaba ari mu buhungiro, mu gihe yaba asabye imbabazi.

Kayumba Nyamwasa wari ufite ipeti rya Lieutenant-General yakuye mu ngabo z’u Rwanda yakatiwe igifungo cy’imyaka 24 n’urukiko rukuru rw’igisirikare mu mwaka w’2011, anamburwa impeta zose yari afite.

Uru rukiko rwari rumaze kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubiba amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media TV, Me Mukurarinda yabajijwe niba u Rwanda rushobora kubabarira Kayumba Nyamwasa mu gihe yaba asabye imbabazi, asubiza ko byashoboka ko Umukuru w’Igihugu yazimuha.

Yagize ati: “Byaterwa n’icyo itegeko riteganya. Niba urubanza rwarabaye itegeko, Perezida ashobora gutanga imbabazi. Nta bo ajya aziha se? Ntabo ajya aziha se batanarangije ibihano? Amategeko afite uko abiteganya.”

Kayumba Nyamwasa wabaye Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, akaba Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igisirikare rushinzwe ubutasi na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, ari mu buhungiro yashinze ihuriro RNC Leta ivuga ko ari umutwe w’iterabwoba ugambirira guhungabanya umutekano w’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *