ECOWAS yafatiye Mali ibihano biremereye mu gushyira ku gitutu Col. Goïta

Umuryango w’ibihugu biri mu karere ka Afurika y’Uburengerazuba, ECOWAS wafatiye Mali ibihano biremereye mu rwego rwo gushyira ku gitutu ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Colonel Assimi Goïta kuko ngo bukomeje gutinza amatora y’Umukuru w’Igihugu. Ibi bihano byemerejwe mu nama yahuje abahagarariye ibihugu bigize ECOWAS yabereye muri Ghana kuri uyu wa 9 Mutarama 2022. Birimo gufatira amafaranga ya […]

RDC: Hafashwe ingamba zo gukumira inyeshyamba za M23 muri Rutshuru

Minisitiri w’ingabo ndetse n’abahoze ari abarwanyi, Gilbert Kabanda, yatangaje, mu Nama y’abaminisitiri iheruka kuba ku wa Gatanu itariki 07 Mutarama 2022, hifashishijwe ikoranabuhanga, ko Guverinoma ya Congo ishishikajwe no kugera ku ntego zayo zo kugarura ubutegetsi bwa Leta mu gihugu hose kandi yafashe ingamba zo gukumira inyeshyamba za M23 muri Teritwari ya Ruthuru, muri Kivu […]

Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique yasabye RDF gukomeza kubafasha kubaka ubushobozi bwabo

rwmoz.jpg

Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse yasabye ingabo z’u Rwanda (RDF) gukomeza kubaha ubufasha mu kubaka ubushobozi bwabo, mu gihe ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado. Mangrasse yabisabye kuri uyu wa 9 Mutarama 2022 ku Kacyiru, i Kigali, ubwo abahagarariye inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda n’abo muri Mozambique bareberaga hamwe […]

RIB yasobanuye impamvu yagize amakenga kuri PhD ya Igabe

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 7 Mutarama 2022 rwatangaje ko rwataye muri yombi Igabe Egide rumukekaho gukoresha impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mpimbano, yanditseho ko yayikuye muri kaminuza ya Atlantic International yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Itabwa muri yombi rya Igabe https://bwiza.com/?Ukekwaho-gukoresha-impamyabumenyi-mpimbano-ya-PhD-yafunzwe Uwo munsi, iyi kaminuza yanyomoje aya makuru, yemeza ko “Dr Egide […]

Nyagatare: Bijejwe inguzanyo bakora imishinga batanga n’ingwate barategereza baraheba

Umushinga Heifer uravugwaho kwizeza bamwe mu baturage batishoboye bo mu Murenge wa Rwimiyaga kubaha inguzanyo, bagategura imishinga bagatanga n’ingwate ariko barategereje amaso yaheze mu kirere. Ni abaturage bo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko uyu mushinga, Heifer, wabijeje inguzanyo y’amafaranga ubwo bakoraga imishinga, batanga ingwate muri Duterimbere ariko […]

Beni: FARDC irigamba kwivugana inyeshyamba 11 mu mirwano itandukanye

Nibura abarwanyi 11 ba Mai-Mai Mazembe bishwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mirwano yavuzwe mu bice byinshi bya Sheferi ya Bashu, muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru kuva ku wa Gatandatu kugeza ku cyumweru, itariki ya 09 Mutarama 2022. Ubwa mbere, inyeshyamba 6 ziciwe i Vuhovi, mu gace ka Kyali zishwe […]

Nigeria: Amabandi yitwaje intwaro yishe byibuze abantu 200 mu rwego rwo kwihorera

Abaturage bavuga ko abantu 200 baguye mu bitero by’amabandi yitwaje intwaro muri leta ya Zamfara yo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, nyuma y’igitero cy’indege cya gisirikare aho ayo mabandi yari yihishe mu cyumweru gishize. Guverinoma ya leta yavuze ko abantu 58 baguye muri ubwo bwicanyi. Abaturage ariko basubiye mu midugudu yabo kuwa Gatandatu gutegura imihango […]

Wa mugabo waririye imbere ya Perezida Ndayishimiye yaba yarabeshyaga

1641718540847_1.jpg

Umurundi Niyoyandemye Moïse uherutse kuririra imbere ya Perezida Evariste Ndayishimiye avuga ko ari impunzi mu gihugu cye kubera akarengane yagiriwe na babiri bahoze ari ba Minisitiri b’Ubutabera, bivugwa ko yaba yarabeshyaga. Tariki ya 29 Ukuboza 2021 ubwo Perezida Ndayishimiye yakiraga ibibazo by’Abarundi n’abanyamakuru mu kiganiro ‘Ikiyago’ ni bwo Niyoyandemye yaririye imbere ye, nyuma yo kumugezaho […]

Abaturage 2500 batishoboye bagiye guhabwa amashanyarazi akomoka ku izuba

Binyuze mu bukangurambaga bwa #CanaChallenge, abaturage 2500 bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe muri buri Ntara bagiye guhabwa amashanyarazi y’imirasire y’izuba. Ni nyuma y’aho kuwa 16 Ukuboza umwaka ushize mu Rwanda abantu mu ngeri zinyuranye bahamagariwe gutanga umusanzu w’amafaranga, ku ntego yo gucanira imiryango ibihumbi 10 iri mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe. Banki y’Amajyambere y’u […]

Gen. Kainerugaba yashyigikiye Mwenda wagaragaye mu ndege y’intambara, yambaye impuzankano ya UPDF

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashyigikiye umunyamakuru Andrew Mwenda urimo kwibasirwa azira kugaragara mu ndege y’igisirikare cy’iki gihugu (UPDF), anambaye impuzankano yacyo. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 9 Mutarama 2022, Gen. Kainerugaba yavuze ko uyu munyamakuru washywe muri […]

France: Imyigaragambyo nyuma y’aho Macron avugiye ko abatarakingiwe bazagorwa n’ubuzima

Abigaragambya bagiye mu mihanda hirya no hino mu Burayi bw’iburengerazuba mu rwego rwo kwamagana kubazwa niba barikingije COVID-19 mbere yo kugira icyo bakora cyangwa aho binjira, aho abantu barenga 100.000 bateranye mu Bufaransa bonyine kugira ngo bamagane icyo bise gahunda ya guverinoma yo kubuza uburenganzira abatarakingiwe. Kuwa Gatandatu, mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, abigaragambyaga, […]

Me Mukurarinda avuga ko byashoboka ko Perezida Kagame yababarira Kayumba Nyamwasa

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Me Alain Mukurarinda avuga ko byashoboka ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yababarira Kayumba Nyamwasa wabaye umwe mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite, ariko ubu akaba ari mu buhungiro, mu gihe yaba asabye imbabazi. Kayumba Nyamwasa wari ufite ipeti rya Lieutenant-General yakuye mu ngabo z’u Rwanda yakatiwe igifungo cy’imyaka […]

Kaminuza ya AIU yemeje ko Igabe Egide ufunzwe yizeyo PhD

Kaminuza ya Atlantic International, AIU, yemeza ko Igabe Egide uherutse gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, akekwaho gukoresha impamyabumenyi mpimbano ya PhD, yizeyo kandi ari yo yamuhaye iyi mpamyabumenyi. Tariki ya 7 Mutarama 2022 ni bwo RIB yatangarije kuri Twitter ko ifungiye Igabe muri sitasiyo yayo ya Kicukiro, nyuma y’aho agerageje gusaba akazi […]