Ikipe y’Igihugu ya Algérie, Les Fennecs, yaraye isezerewe nabi mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu kiri kubera muri Caméroun nyuma yo gutsindwa na Côte d’Ivoire ibitego 3-1.
Algérie ifite Igikombe cya Afurika giheruka yasabwaga gutsinda Côte d’Ivoire mu mukino wa nyuma wo mu tsinda E ubundi ikabona itike ya 1/8 cy’irangiza, gusa itungurwa no kurangiza igice cya mbere cy’umukino yatsinzwe ibitego 2-0.
Umunota wa 22 w’umukino wari uhagije ngo Côte d’Ivoire ifungure amazamu biciye kuri rutahizamu Frank Kessie, ku mupira yari ahawe na rutahizamu Nicolas Pepe usanzwe akinira Arsenal yo mu Bwongereza.
Iyi kipe yaherukaga kwishyira mu byago byo kuba yabura itike nyuma yo kugwa miswi na Sierra Leone ibitego 2-2, yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 39 ibifashijwemo na Ibrahim Sangaré wari uhinduriwe umupira na Kapiteni Serge Aurier.
Nicolas Pepe yatsindiye Inzovu za Côte d’Ivoire agashinguracumu ko ku munota wa 54, nyuma yo guhabwa umupira na Sébastien Haller.
Algérie yashoboraga kugabanya umwenda w’ibitego yari yatsinzwe ku munota wa 60 w’umukino ubwo yahabwaga penality, gusa Kapiteni wayo Riyad Mahrez ayitera igiti cy’izamu.
Iyi kipe yayoboye umukino mu bijyanye no guhanahana umupira no kurema uburyo bwinshi bw’ibitego, yabonye impozamarira ku munota wa 73 ibifashijwemo na Sofiane Bendebka wari uhawe umupira na Aissa Mandi.
Gutsindwa na Côte d’Ivoire byatumye Algérie irangiza imikino yo mu tsinda iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe ryonyine. Igikomeye iyi kipe y’umutoza Djamel Belmadi yakoze ni ukunganya 0-0 na Sierra Léonne no gutsindwa na Guinée-Equatoriale igitego 1-0.
Ni mu gihe iyi kipe yitabiriye Igikombe cya Afurika imaze imikino 34 yikurikiranya idatsindwa, ku buryo byari binanitezwe y’uko ishobora gukuraho agahigo k’ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani ko kumara imikino 37 idatsindwa.
Côte d’Ivoire gutsinda Algérie byatumye iyobora itsinda E n’amanota arindwi, ikaba igomba guhurira muri 1/8 cy’irangiza na Misiri mu mukino uteganyijwe ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.


