Umugabo w’imyaka 74 wo mu Mududgudu wa Rubindi, Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, Jean Bosco Nkundakozera, avu ga ko akiri uruhinja yajyaga afatwa na Nyabingi, imvura yagwa ikamubuza kugama, yajya gupagasa muri Uganda ikamuhana akamara iminsi itatu atarya atunzwe n’amazi gusa. Nkundakozera waje kuba Pasiteri muri ADEPR yavukiye ahahoze hitwa mu Cyanika muri Komini Nyamutera, Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu muri iki gihe. Avuga ko uko byatangiye, Nkundakozera avuga ko yatuwe Nyabingi (Nyabyinshi) bitewe n’uko ababyeyi be, babyaraga abana bagapfa. Ibi nibyo byatumye ababyeyi bajya kuraguza mu bitwa Abagirwa, nabo bababwira ko bazabyara umwana w’umuhungu ariko azaba umukozi wa Nyabingi. Yatangarije ibitangazamakur bya BWIZA TV na BWIZA.com ati ” Ababayeyi banjye babyaraga bapfusha, bajya kuraguza ahantu bafite Nyabingi, bababwira ko bazabyara umwana w’umuhungu, ngo uwo mwana azaba uwabo, azabakorera. Naje kuvuga banyita Nkundakozera, inzuzi nyine. Ni nko kuvuga ngo Imana yari yarabitubwiye.” Akomeza agira ati ” Iyo ababyeyi batindaga kujya kwa Nyabingi, bikamfata nkaba nk’urwaye Malariya. Ababyeyi banjye bansukagaho amazi, bikamvugiramo. Ubwo babaga batinze kujyana imyaka, babyitaga ibitenga nko ku mwero, amakoro cyangwa umuganura. Byaramfataga nko kubibutsa ko bishe amasezerano. Iyo babisukagaho amazi, byaravugaga ngo muri kududukaho amazi kandi tuje kureba umwana wacu.” Nkundakozera avuga ko Nyabingi yaretse kumufata ubwo yari amaze kubatizwa muri Kiliziya Gatolika, ariko byamukururiye ibibazo. Yagize ati ” Muri Kiliziya Gatolika iyo babatiza barabaza ngo wanze Satani n’imihango ye yose, ndavuga nti yego. Muri iyo minsi imvura yaragwaga, nkumva ijwi rimbwira ngo jya kwicara hariya, imvura iknashiriraho. Numvaga ijwi rimbwira ngo harya waravuze ngo ntuzagaruka iwacu? Nabona ndarembye, nkakuga nti Mukaka nzaza, bikaba birandetse nkajya kugama.” Nkundakozera avuga ko Nyabingi yamukurikiranye ubwo yari agiye gupagasa muri Uganda mu 1965 ubwo yari asoje amashuri abanza. Yagize ati ” Ubwo nari nsoje amashuri abanza nagiye gupagasa muri Uganda aho nakoraga akazi ko mu rugo kuko nari nkiri muto. Nasanze nyir’urugo, Bulaso byekwaso na we afite ibyitwa Lubaale, nabyo bimeze nka Nyabingi. Ubwo nari mfite imyaka 18, Nyabingi yansanzeyo, mara iminsi itatu ntarya, ntunzwe n’amazi atatu gusa, mpumye ntanavuga. Byabwiraga uwo mugabo ngo turekurire umwana atahe. Barampemye ndataha.” Uyu musaza avuga ko Nyabingi yakomeje kumuzengereza kugeza ubwo no kugira ngo ashake umugore ku myaka 20, byasabye ko abanza gutanga ibitambo birimo ihene n’ibindi wakumva muri mashusho hasi aho. BWIZA ibararikiye kuzakomeza kubagezaho inkuru za Nkundakozera, uko yaje kuba umpufpumu, konseye n’urugendo rwe rwo gukizwa, akaba pasiteri.

Muzhe Nkundakozera Jean Bosco


