Ibiganiro bigamije guhuza abatavuga rumwe mu Burundi bigiye gusubukurwa aho ubutumire bwamaze gutangwa n’ibiro by’umuhuza, Benjamin Mkapa buvuga ko igice cya gatatu cy’ibiganiro kizatangira mu cyumweru gitaha kuwa 16 Mutarama 2017.
Abantu bizewe, batandukanye, kandi bakurikirira hafi ibibera mu biro by’umuhuza bavuga ko ubwo butumire bwanditswe kera, ariko italiki iba ariyo igorana kumvikanwaho. Abo bakurikiranira hafi ikibazo cy’ibiganiro by’Abarundi babwiye VOA ko byazambijwe n’urugendo Mkapa aherutse gukorera mu Burundi aho amagambo yatangaje atashimishije abatavuga rumwe n’ubutegetsi by’umwihariko abahuriye muri CNARED.
Ubwo butumire VOA ivuga ko yabonye kopi yabwo, buvuga ko atari ibiganiro nyirizina ahubwo ari uburyo bwo guhanahana ibitekerezo umuhuza yise mu Cyongereza “Briefing Session”. Ibi bikaba byemejwe nyuma y’imibonano umuhuza yagiriye I Bujumbura ku ruhande rwa leta n’abatavuga rumwe nayo.
Ibiro by’umuhuza Mkapa ntibyabashije kuvuga abatumiwe bose, ariko bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza bari hanze y’u Burundi batangaje ko bamaze gutumirwa ndetse bereka VOA ubutumire bahawe, ariko bavuga ko batazitabira.
Uwahoze ari perezida wa Tanzania avuga kandi ko azoboneraho umwanya wo kuvuga uko abona ibintu, akarangiza ahamagarira uwahawe ubutumire wese kuzabwitaba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uruhande rwa leta y’u Burundi rwo rwamaze gutangaza ko ruzitabira ibiganiro kugirango amahoro aboneke, ariko rwongeraho ko ibi biganiro bitagomba gutumirwamo abashinjijwe gushaka guhirika ubutegetsi muri Gicurasi 2015.
William Benjamin Mkapa wahoze ari perezida wa Tanzaniya yatangiriye akazi ko guhuza Abarundi I Arusha muri Gicurasi umwaka ushize, icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro kikaba cyarabaye muri Nyakanga umwaka ushize n’ubundi, nyuma agirira ingendo I Bujumbura ndetse intumwa ze zihura n’abagize ihuriro CNARED mu Bubiligi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


