Umuturage witwa Bisoso Mukamwiza kuri Twitter, yasabye Makuza Bernard wagize imyanya ikomeye mu butegetsi bw’ u Rwanda, ko yazambara nk’umusaza ukennye, akagira akarere agana, ashaka serivisi z’ubutaka, akareba uko zitangwa, ibintu yavuze ko bizatuma yumirwa.
Mukamwiza n’abandi batari bake kuri Twitter batanze ibitekerezo ku byo Makuza yari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, ashima abamuhaye serivisi zinoze mu bijyanye n’ubutaka mu Karere ka Gasabo. Mu gihe we yashimye, bamwe mu baturage bamusubije ko nta muntu watinyuka kumuha serivisi mbi kandi ari umuntu ukomeye. Bumvikanishaga ko yabonye serivisi nziza bitewe n’uwo ari we mu gihugu. Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe akagira n’indi myanya ikomeye mu Rwanda nka Perezida wa Sena aherukamo, yanditse ubutumwa kuri Twitter ashima serivisi nziza yahawe. Muri ubu butumwa yashyizeho kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, Makuza Bernard yagize ati “Ndashimira abakozi bo muri servisi z’ubutaka mu Murenge wa Kinyinya n’abo mu Karere ka Gasabo uburyo bakira ababagana na servisi yihuse kandi inoze batanga.” Ubu butumwa buherekejwe n’ifoto y’Ibiro by’Akarere ka Gasabo, Makuza yakomeje agira ati “Nanyuzwe. Urugero rwiza henshi na benshi bakwigiraho. NTIMUGATEZUKE.” Mu kubutangaho ibitekerezo, kuri Twitter, Mukamwiza yagize ati ” Nyakubahwa muyobozi nta muntu wabona muza kumusaba service ngo areke kubasamira hejuru! Niba mushaka kumenya urugero rwa serivisi, muzagende mwambaye mask yagasaza k’agakene, mwambaye imyenda icitse, hanyuma mubabwire muti ‘nye gushaka icyangombwa cy’ubutaka’ muzumirwa.” Uwitwa Minyaruko Aron we yagize ati “Hon. ahubwo wasanga hari ababirenganiye mo kubera imbara zose zagushyizweho, Ni iki kitakorwa ngo Nyakubahwa abone icyo ashaka kandi vuba?” Uwitwa Amani Kamale ati ” Njye maze imyaka ibiri nshaka icyangombwa cy’ubutaka muri Gasabo-Rusororo narakibuze none ngo bakora neza. Ahubwo ntabyo uzi pee cg bagutinye kuko uri umuyobozi.” Uwiyita Itonde Biryogo Ndayikurusha ati ” Ark c ubu kko Bn berinari yumvaga bamwakira bate !? Rolling on the floor laughingRolling on the floor laughingRolling on the floor laughing iyabaga ari njye mwene nyiramatama ngo murebe! Nyakubahwa erega woe urazwi shenge ntawakwakira kimwe natwe! Twe bagikweto iyo tugeze ahantu nkaho inama ihita iterana by’igitaraganya kugira ngo gusa tuzagaruke.” Uwitwa The Don ati ” Ngo yarebaga n’abandi? Ubwo se icyumba kirimo Makuza wakorana agasuzuguro?! Uriya aba afite security protocol, ntan’ubwo yifungurira umuryango. Abayobozi koko ntabwo bazi ukuntu rubanda rugufi rubona serivisi mbi.” BWIZA ntiyabashije kugaruka ku bitekerezo byose bisubiza ubutumwa bwa Makuza Bernard, gusa hari n’abavuze ko niba yahawe serivisi nziza ari byiza gushima. Akarere ka Gasabo kuri Twitter kasubije uwitwa Amani Kamale ngo ” Ntabwo wamara imyaka 2 ushaka icyangombwa, ubwo hashobora kuba harabayemo ikindi kibazo, watwandikira DM ukaduha UPI y’icyangombwa cyawe, na serivisi wasabaga,bibaye byiza waduha form bagusinyiyeho ko bakiriye icyangombwa cyawe, bidufasha kumenya amakuru.” Byagaragaye ko ubutumwa bwa Bernard Makuza bisa nk’aho hari abo bwahaye rugari mu kwinigura banenga serivisi z’ubutaka mu turere dutandukanye aho batunze urutoki aka Gasabo na Bugesera. Ibi ntibivuze ko ututavuzwe aha ngaha ari ba miseke igoroye kuko mu bitangazamakuru hirya no hino mu gihugu, ugutakamba ni kose. Muri rusange, ikigaragara ni uko muri serivisi z’ubutaka hakirimo ibibazo cyane ko ibitekerezo binenga uburyo izi serivisi zitangwa ari byo byari byiganje.

30 Responses
Umuturage yasabye Makuza kwambara nk’umukene agiye gusaba serivisi, akareba ibyo azahabonera
Iyaba umuturage usanzwe wariwagiye gushaka icyaburundu cg icyokubaka,yarikumenya ukuri kwibibera muri notariya y’ubutaka,nahambere mugutanga service mbi kubaturage

Ni ukumirwa gusa. Mu gihe maze kw’isi,ntaho nigeze mbona services mbi nko muby’ubutaka !!

Nonese muragirango nyakwubahwa ahabwe service mbi??? Ibyo mubutaka mubireke biteye agahinda gusa leta nibutware aho kugirango ijye ibyuka itwandikira ama SMS , urugero: usanga ubutaka mukigo cy’ubutaka handitse guhinga wagera mukarere/RRA ugasanga handitseko ari mugutura ukibaza niba leta ari 2 iya RRA ikigo cy’igihugu bikagushobera, kuki system yo mukigo cy’ubutaka idahuzwa niya RRA ko aribyo byagasha abaturage, bizakomeza kugorana sinzi ko imisoro izaboneka rwose, nitambukiraga, abameze nka minister bashime abandi rwose turababaye nibakemure ikibazo data zo mukigo cy’igihugu cy’ubutaka RRA nizifate abe arizo igenderaho biyobywa n’ugurere Ku misoro iyazabineka

Ariko habura iki koko ngo service zubutaka abantu bazakomeza kubeshya umusaza Wacu P Kagame kugeza ryari umuntu yagiye akora akazi ashinzwe koko anavuga neza umuntu ajya gusaba akazi ahendahenda yakabona agahera ubwo atangira gusuzugura ndetse nogukora nkutakwirukanwa Sha cyakora Muzehe muramuhemukira.

Service nziza I Gasabo? Hhhhhh niyo ubandikiye ntibagusubiza! Dufite ibuhamya bya service na communication mbi I Gasabo

Abo baturage baravuga ukuri peee. Serivisi zubutaka zirimo akarengane karenze kandi kagaragarira buri wese. Imikorere mibi ma ruswa biba NSS, RNP, RDF, RESERVES, njyanama zose zibireba ariko nta numwe ujya ubikosora. Ndetse nabagize i,o nzego nabo bararengana.

Si muri services z’ubutaka honyine no muzindi service cyane cyane iza leta byaradogereye. Hari Aho ugera Wakwaka services bakakwanika kuzuba ngo tegereza bebereye muri telephone. Wabaza uti se ko mutampa services Kandi naje kare. Bahita bahamagara “security dukize uyu muntu Ari guteza umutekano muke”. Byambayeho ndumirwa. Leta nidufashe nkuko ishyira imbaraga mumutekano izishyire no mumitangire ya services.

Biratangaje niba urugendo rwa services rupimirwa uko ex PM yayihawe, umuyobozi wa senat

Nyakubahwa azabaze Pascal Nyamurinda wari meya w’umugi amasaha yamaze kumurongo Dawn town muri gare!Harya ubu byaracyemutse!?

Service nziza zigaragara gusa mu kabari naho ahandi wapi!! Ubuse Rulindo wahakura icyangombwa koko!! Gusa ndashimira notaire cg land mu murenge wa Shyorongi muzamuzamire mumushyire ku karere cg Ku ntara ko arakora bishimishije akanagusobanurira ibyo ubura ngo dossier yuzure ubundi wabinyana agahita agufasha kbs

Yewe service z’ubutaka ni ibirori gusa! Mu karere ntavuze twaguzeyo ikibanza mu kwezi kwa 5/2021 bikaba byarasabaga ko kigabanywamo 2 kuko twari twaguzeho ahandi nyiraho arahasigarana.Ariko ubu nandika icyo gikorwa ntikirarangira( ibyangombwa ntiturabibona).None ngo services z’ubutaka