Muhoozi Kainerugaba, ni imfura ya Perezida Museveni ubu ufite imyaka 42 y’amavuko. N’ubwo uyu mugabo yavukiye mu buhunzi ntibyamubujije kwitwa umwana wa Perezida bitewe n’imbaraga se yari afite n’ishyaka ryo guharanira intebe y’umukuru w’igihugu, 1986 biraba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muhoozi nyuma yaho se afatiye ubutegetsi n’ishyaka yari ayoboye rya NRA yaje guhinduka NRM ( National Resistance Movement ), Muhoozi nk’imfura ya Perezida yagiye abona amahirwe yo kwiga mu mashuli akomeye ndetse n’aya gisirikare mu bihugu bitandukanye birimo na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kugeza ubu Muhoozi akaba ari umusirikare w’umunyamwuga mu gisirikare cya Uganda (UPDF), ndetse unageze ku ipeti rya Major General, ubu unafite ijambo hejuru mu buyobozi (Muri perezidansi).
Umukino wa babiri: umuhungu na se
Bagendeye ku mbaraga Museveni akoresha azamura iyi mfura ye, benshi ntabwo bagishidikanya ku ntego Museveni yaba afite, uretse iyo kuzamugira umusimbura we mu gihe azaba yumva imbaraga zimaze gushira dore ko ubu amaze gukabakaba mu myaka 72.
Uburyo uyu musirikare yagiye azamurwa mu ntera ntibusanzwe, mu 2000 yinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu.
Muri uwo mwaka wa 2000, Muhoozi yari ku ipeti rya Second Lieutenant, ubwo yahabwaga inshingano muri 2001 yanamusimbukije amapeti amwe n’amwe amuvana kuri S.L amugeza kuri Major.
Muri 2008, Muhoozi yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant Colonel, muri 2016 agirwa Major General, ku buryo benshi bibaza kuri uyu muvuduko umwana na se bafite n’icyo uzasiga.

Umukino wa Museveni n’umuhungu we watangiye kunugwanugwa muri 2013, muri uwo mwaka nibwo Gen David Sejusa wari ushinzwe iperereza muri Uganda akanaba umujyanama wa Museveni mu byagisirikare yahunze avuga ko ahunze umugambi wo kumwica yavugaga ko wapanzwe na Museveni, anahamya ko nta kindi azira uretse kumena amabanga y’uyu mukino wa babiri (M7 n’umuhungu we).
Ikiswe Muhoozi Project: Sejusa yatangaje ko ari umushinga Museveni yateguye wo kubanza akikiza abasirikare bakomeye n’abanyapolitiki b’abarakare, ubundi akazamura mu ntera vuba vuba umuhungu we, nyuma akazamusimbura ku ntebe nta we umuhagaze hejuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe Muhoozi yari asanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo zidasanzwe (Special Forces) zirinda Museveni, ubu noneho se yamuzamuye baricaranye mu nzu imwe, yamugize umujyanama we (perezida Museveni) ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.
Uretse ibi kandi no mu ishyaka NRM, urubyiruko buri gihe rugaragaza ko rushaka Muhoozi ngo yiyamamaze bamuhundagazeho amajwi ayobore Uganda, ariko agasubiza avuga ko adashishikajwe na politiki ndetse na Museveni akabishimangira.
Uru rugendo rwose, abasesenguzi mu bya politiki barufata nk’urwo guharurira Muhoozi inzira, umunsi azaba asimbuye se akazajyaho ubuzima bw’igihugu abuzi neza ndetse n’igisirikare agifite mu biganza bye dore ko bitanatangaje kuzumva Museveni yongeye kumuzamura agahita amugira umugaba mukuru w’ingabo (UPDF).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


