Mu gitondo cyo kuwa 10 mutarama 2016 mu murwa mukuru wa Argentina, Buenos Aires ikibumbano kigaragaza umukinnyi wabiciye bigacika muri kiriya gihugu Lionnel Messi cyasanzwe cyaciwe umutwe n’amaboko ndetse n’ibindi bice byacyo byangiritse cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abantu batandukanye muri kiriya gihugu bahangayikishijwe cyane no kuba iki kibumbano cyangijwe n’abantu kugeza na nubu bataramenyekana, mu gihe cyahashyizwe nk’urwibutso rw’umuntu wakoze ibikorwa by’akataraboneka mu mupira w’amaguru muri kiriya gihugu no mu rwego rw’isi muri rusange.

Iki kibumbano cyatashywe ku mugaragaro mu kwezi kwa gatandatu 2016, kikaba cyangijwe nta n’umwaka kimaze.
Iki kibumbano gisanzwe kiri ahari ibindi bibumbano by’abantu bakomeye bagiye batambuka muri kiriya gihugu barimo Gabriela Sabatini, umugore nawe wamenyekanye cyane muri Tennis muri kiriya gihugu n’abandi ariko iki kibumbano cya Messi kikaba ari cyo cyangizwa bikabije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki kibumbano cyangijwe nyuama y’uko muri iki cyumweru Messi arase igihembo cya Ballon d’Or cyaje gutwarwa na Christiano Ronaldo bari bahanganye.
Ibi bibumbano kandi byubatse ahantu hihariye hagenewe ibibumbano gusa n’izindi nyumako zifite icyo zivuze ku mateka ya kiriya gihugu, aka gace kakaba ari n’agace k’ubukerarugendo bufatiye runini igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


