Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umutwe w’iterabwoba wa ADF atari ikibazo kireba igihugu cya Uganda gusa, avuga ko hakenewe ubufatanye bw’akarere mu kugikemura.
Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique ku wa 20 Mutarama, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Kuri ubu Ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Congo Kinshasa ziri mu bikorwa bya gisirikare byo bigamije kurandura burundu umutwe wa ADF, nyuma y’imyaka myinshi uyu mutwe ugaba ibitero by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’Abanye-Congo n’abanya-Uganda batari bake.
Ibi bikorwa byiswe ‘Operation Shujaa’, byatangijwe n’Ingabo za Uganda zigamije gusenya burundu ibirindiro bya ADF, nyuma y’ibitero bitandukanye uriya mutwe wari umaze iminsi ugaba i Kampala.
Ibi birimo icyagabwe kuri Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, Gen Edouard Katumba Wamala gihitana umukobwa we n’umushoferi we bari kumwe ndetse n’icyagabwe hafi y’icyicaro gikuru cya Polisi i Kampala kigwamo abantu batandatu.
N’ubwo Igisirikare cya Uganda n’icya Congo Kinshasa bivuga ko byashenye ibirindiro byinshi bya ADF, amakuru avuga ko uyu mutwe watangiye kongera kwisuganya ndetse ukaba warashinze ibirindiro bishya mu rugabano rw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Perezida Kagame aganira na Jeune Afrique, yagaragaje ko ikibazo cy’uriya mutwe kitareba Uganda gusa ko ahubwo kireba akarere kose, agaragaza ko hakenewe ubufatanye mu kugikemura.
Yagize ari: “Umutwe w’iterabwoba wa ADF ni ikibazo gikomeye, kitareba Uganda gusa. Ni ikibazo gikora kuri RDC natwe bikatugeraho ndetse n’akarere. Muri ADF, harimo Abanya-Uganda, abanye-Congo, Abanyarwanda, Abarundi, Abanya-Kenya n’abanya-Tanzania.”
Perezida Kagame yatanze urugero rwo kuba mu mwaka ushize hari Abanyarwanda batawe bazira gukorana n’uyu mutwe.
Yavuze ko atari abantu bari bafitanye isano neza na ADF ariko hari aho bahuriye.
Ati: “Twaje kumenya ko bari barahawe inyigisho hifashishijwe amashusho bikozwe n’umuntu uri muri RDC n’Umunya-Uganda. Twamenye ko bashakaga kugaba ibitero ku Rwanda bihimura ku bikorwa turimo muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado.”
Ku bwa Perezida Kagame “Ibyo ni ibigaragaza ko ikibazo kireba akarere kose. Mu kugikemura hakenewe ubufatanye bw’akarere.”
Yavuze ko mbere y’uko Ingabo za Uganda zijya muri RRC nta n’umwe baganiriye yaba RDC cyangwa Uganda, gusa hakaba hashize igihe gito ahawe ibisobanuro.
Perezida Kagame yavuze ko asanga hakenewe ibiganiro n’ubufatanye, ngo kuko ibikorwa byo kurwanya ADF bikozwe mu buryo butari bwo, bishobora gukongeza izindi mvururu mu karere.

2 Responses
ADF ni ikibazo gikomeye kitareba Uganda gusa_Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame avuze ukuri yuko tudafatanyije kurwanya ADF n’utundi dutsiko tw’abagizibanabi, akarere kose kazagurumana. Aho twahera ni kuba tutashyigikira uwo ariwe wese ugira aho ahuriye n’iterabwoba. Hari benshi muri rubanda bibaza impamvu mbere ya 1996, Congo itagiraga turiya dutsiko n’aho byaba bihuriye n’intambara ya ADF (1996) n’iy’abanyamulenge (1998). Yego nizo zabimburiye ibibazo bya Congo ariko kandi hashamikiyeho ibibazo byinshi bindi byihariye. Nkuko nyine Perezida Kagame yabibwiye Jeune Afrique, abanyekongo bakwiye kwisuzuma. Gusa natwe abanyarwanda hari ibyo dusabwa: kwirukana abahungabanya umutekano mu karere: Moustafa, Nkunda, Makenga, Niyombare n’abandi. Ni igisebo kwumva abahungabanya umutekano bava iwacu buri gihe.