Ubusanzwe nta muntu kuri iyi ya rurema ubaho adafite igihugu. Kandi buri gihugu kigira incuti n’abatagikunda, ni ibisanzwe.
Burya rero wabura ibindi, wabura ababyeyi, ukabura abavandimwe n’ibindi bisanira by’umuryango muto cyangwa mugari ariko ntawubura igihugu.
Kimwe mu bintu bishobora guteza amakimbirane akaze yashobora no kubirindura isi, ni ukubuza umuntu cyangwa imbaga runaka uburenganzira ku gihugu cyayo.
Abanyarwanda twe turabizi bihagije dukurikije amateka yacu ya vuba aho abarenga miliyoni 4 bari barahejejwe ishyanga inyuma y’ishyamba mu mahanga atandukanye.
Ariko uko byashojwe si agaseseshwarumuri ntawe utazi ukuntu urugamba rwo guhirimbanira gusubizwa ubwenegihugu bamwe bari barateshejwe bakamenengana rwashyushye ingamba zikamisha imituku!
Mwibaze ko hari aho abategetsi bariho mbere banagerageje kujya muri Gabon gusaba ko Abanyarwanda batataha ahubwo bakangazwa iyo ,byanyibukije igihe Ubwongereza bwashakaga gutuza Abisirayeli muri Uganda ngo kugirango badataha bagakimbirana n’abanye Palestine!
Ibyo uwari ubayoboye mu gusaba gusubizwa ubutaka bwabo, Bwana David Ben Gaurion yarahiye ko bazataha iwabo ko kandi bahazi neza ko iwabo atari muri Uganda, ko ahubwo imbibe zahahoze ari iwabo bazizi zose.
Nyuma rero yo kugira igihugu cyawe cyangwa cyanjye hakurikiraho kugikunda bya nyabyo nta kwizigama.
Niho uzasanga abantu bamwe bahaguruka umwe ati ngiye kuba umusirikare njye ndinda igihugu cyanjye ,mu gihe undi ahaguruka akungamo ati njyewe nzaba umupilote njye ntwara indege z’igihugu cyanjye abandi bati gutya abandi kuriya.
Uwundi akaba nawe ateye hejuru agatoki ati njye nzaba muganga njye mvura abantu nzamure igihugu cyanjye gutyo gutyo,uku gukunda igihugu ukaba wagusanga mu ngero nyinshi.
Nubwo ariko bimeze gutyo hari abantu usanga baraciye agahigo mu kwanga ibihugu by’abandi bitari ibyabo kabone nubwo baba bafite abenegihugu babari inyuma bakomoka muri ibyo bihugu nyirizina baba babatiza umurindi.
Muri abo tugiye kurebera hamwe bamwe mu banyamahanga babushabushe u Rwanda, barihanikira barahonda, barakwega baroha mu manga ,u Rwanda ruranga rurababadukana, baravuduka rubavudukaho, bati hasi ruti hejuru na magingo aya u Rwanda ni igihugu gikomeye bitangaje byababereye inshoberamahanga!
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urutonde rugufi rw’abanyamahanga bagerageje kutsikamira u Rwanda ariko rukanga
1. Mme Alison Des Forges
Nyakwigendera Madamu Alison Des Forges yari umunyamerikakazi w’umushakashatsi wazobereye mu by’uburenganzira bwa muntu.

Uyu mugore wari waraminurije muri Kaminuza ya Yale muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yari n’Umujyanama mukuru w’Umuryango w’Abanyamerika wita ku burenganzira bwa muntu (Human Right Watch) ishami rya Afurika, yatangiye ubushakashatsi bwe ku Karere ka Afurica y’Ibiyaga bigari ahagana muri za 1972.
Mu myaka ya za 1990 nibwo yatangiye kwibanda ku Rwanda kugeza mu bihe jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yategurwaga mu myaka yakurikiyeho ikaza no gushyirwa mu bikorwa mu 1994.
Madamu Des Forges ariko nyuma y’uko intambara yahagaritse jenoside mu Rwanda irangira ,abantu batunguwe no kubona aho gusobanura neza uko imiterere ya jenoside yakorewe Abatutsi yari imeze, isi yose n’ubutegetsi bw’u Rwanda batunguwe no kubona uyu mugore yaratangiye guhindura indimi ku byabaye mu Rwanda.
Ntiyatinze aba amaze kujya mu runana rw’abantu nka Jean Louis Bruguiere wa mucamanza w’Umufaransa wari wacuze amadosiye yo guta muri yombi abasirikare bahoze mu ngabo za RPF, RPA Inkotanyi azishinja kuba zaragize uruhare mu byaha by’intambara mu 1994, ariko bikaza guteshwa agaciro.
Madamu Alison Des Forges yarahagurutse ashaka guhindura icyerekezo cy’urwari urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda ICTR/TPIR ashaka ko uru rukiko rwanaburanisha abari abasirikare bahagaritse jenoside mu cyo we yitaga ko bakoze ibyaha,ibi nabyo byaje gutakaza agaciro Des Forges atsindwa atyo uruhenu.
Iyo witegereje neza amateka ya Alison Des Forges usanga ariwe nyirabayazana wa ya ngengabitekerezo ya jenoside 2 mu Rwanda na n’ubu igikomeza gucumbeka mu bitwa ko barwanya ubutegetsi bwa Kigali, n’ubwo ubu babaye nk’abagifite ubwinyagamburiro.
Uyu mugore Alison Des Forges ariko Leta y’u Rwanda yamuteye iryera kera kugeza igihe u Rwanda rwanamugize “Persona Non Grata “ ku butaka bwarwo.
Bisobanuye ko yitabye Imana “Ntabyo kwerekeza akarenge ku butaka bw’u Rwanda”.
Alison Des Forges waje kugwa mu mpanuka y’indege hafi na Buffalo mu nkengero z’umuji wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 12 Gashyantare 2009 ntako atagize ngo u Rwanda rute umutwe ariko baca umugani ngo “Umwanzi agucira akobo Imana nayo ikagucira akanzu” Des Forges yarinze ahenuka adatitije u Rwanda.
2.Professeur Filip Reyntjens
Uyu mugabo w’umwarimu w’Umubiligi ntaba ashaka no kumva aho bavuga u Rwanda rushya, bisa n’aho ari indwara yo kwanga no kwikoma u Rwanda imuzonga kuko niyo wamubwira ko u Rwanda runyuramo Akagera na Nyabarongo bikabyara Nil ubanza atabyemera.

Afite agatsiko k’abandi birirwa basakuza kuri internet n’izindi mbuga nkoranyambaga mu ikipe ye n’uwitwa Matabaro John wandikira kimwe mu binyamakuru bikorera kuri internet, kihaye umurongo urwanya ubutegetsi bwa Kigali.
Filip Reyntjens kandi ni umwe na professeur Charles Kambanda wirirwa ahirimbanira ko u Rwanda rwatsikira abeshya ko asesengura amategeko mpuzamahanga byahe byo kajya.
Niba hari abanyamahanga banga u Rwanda, uyu muzungu we ubanza yanatwara igikombe kiramutse kibaho mu rwego rwo kwikoma u Rwanda!
Igitangaje ariko uyu we ntanagira umurongo uyu cyangwa uriya wo kuvuga ko arwanya ubutegetsi bwa Kigali ahubwo we aba ashaka kurwanya ikintu cyose ubanza gifite izina “Rwanda”.
Ubwo umufaransa Jean Louis Bruguiere yatangiranga kuremenkanya amadosiye ashinja u Rwanda ibinyoma .
Hari umwe mu bayobozi bakomeye b’u Rwanda watangarije itangazamakuru ko ibi bidatangaje kubera ko aba bantu ngo hari ubwo usanga ibi babikora bashaka imibereho cyane ko ngo uzanasanga ari ba bantu biberaho mu gahinda gasaze [ Depression psychologique ],barumiwe nta miryango cyangwa abana n’abagore bo kubitaho bagahitamo kubaho nabi banduranya ngo baramuke.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ngo ibi bashobora kubikora bafite izindi nyungu baba bakorera zo kugirango bibesheho, ubuzima bwabacanze bakaburira amajyo ku Rwanda muri rwa rwego rw’uko hari abanyamahanga bo mu Burengerazuba bw’isi bakibona ibihugu basize bakolonije nkaho bakibifite mu biganza bifuza kubifata nka “Kampe nkabyinane” na magingo aya!
Gusa uyu mugabo nawe twavuga ko atoroshye mu gucira akobo u Rwanda ariko nta gihe na kimwe adakorwa n’isoni tunarebye ukuntu abantu baba bamumereye nabi kuri internet ku bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook ,Twitter nahandi agerageza gukandira.
3.Madame Jane Corbin
Iyo uvuze Madame Jane Corbin, ugahita ubihuza na ya Filimi mbarankuru rutwitsi yasohotse ku izina rya “The Rwanda Untold Story “ubwo uhita wumva wa mugore ukorera BBC World Service ishami rikora rikanatunganya ibiganiro.

Nkuko tubisanga mu kinyamakuru The Independent cyandikirwa mu Bwongereza cyo kuwa 13 Ukwakira 2014 ,mu nkuru yacyo yanditswe na Ian Burrel, uyu mudamu mu gukora Filimi The Rwanda Untold Story yasaga n’ufite gahunda zihishe inyuma zo kugerageza guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, n’ubwo bitamuhiriye bwose.
Nihagira uwumva amajwi ya BBC Gahuza yaracecetse ku mirongo ya FM, azamenye ko ari uyu mugore w’umunyamakuru washatse kwizirika ku Rwanda bikarangira ashobewe n’imigambi ye yose nyuma y’aho imupfubanye atageze ku cyo yashakaga.
Nguwo nguwo Jane Corbin wavutse kuwa 16 Nyakanga 1954, n’ubwo yamenyekanye mu biganiro bikaze ku isi hose kwigira igitangaza kwe ku Rwanda kwari kumukozeho kuko si ibyo gusa ahubwo Filimi yakoze itoteza ubutegetsi bw’u Rwanda isa n’iyasize imurangije wese aho yagaragaye nk’uwari wiyambitse uruhu rw’intama rw’ubunyamakuru kandi ari ikirura .
Niba hari umuntu wavugishije u Rwanda amagambo menshi kandi u Rwanda rukamwigaranzura ni uyu mugore Jane Corbin .
Gusa uburyo u Rwanda rwitwaye muri iki kibazo cya Madame Jane Corbin byarusize rwamamaye mu kwihagararaho mu ruhando mpuzamahanga, mu nkundura rwaharwanye umuhenerezo [ Dans une battaille acharnee ].
Mu nkuru dusanga ku rubuga rwa internet rwa opendemocracy dusanga aho umunyamakuru Andrew Wallis yibazaga ukuntu umuntu w’umunyamakuru yakora ikosa ryo kwica umwuga [ Ethic of journalism ] abigendereye bikamuyobera.
Mu nkuru dusanga kuri uru rubuga yo kuwa 6 Ukwakira 2014 aragira ati ; “Rwanda : The Untold Story” question for the BBC ugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo “ Filimi ku Rwanda iranze ibaye ihurizo kuri BBC”…
Abanegura ibintu n’ibindi bagaragaza ko iyo uyu mugore ataba umuntu wari ufite ibindi agendereye bidasobanutse yagombaga kwandika cyangwa guhera ku busobanuro yari yakuye mu Rwanda ku byabaye .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yari yarahawe rugari mu gutara amakuru yose yashakaga aho guhera ku nyandiko za Jean Louis Bruguiere akaba kandi yarashoboraga no kwifashisha inyandiko za ba Juji Marc Trevidic na Nathalie Poux cyane ko ubushakashatsi bwabo bwazaga bukuraho igihu cyari cyarasizwe na Jean Louis Bruguiere wasaga n’uwakozwe n’isoni nyuma ibye bigakurwaho.
Gusa uyu Jane Corbin na magingo aya ntazibagirana mu mitwe y’Abanyarwanda dore ko ari no mu bantu bahagurukije imbaga ikajya mu mihanda kumwamagana imbaga itararetse no kwerekeza kuri Ambassade y’Ubwongereza mu Rwanda kwamagana uyu mugore utarorohewe no kwikoma u Rwanda kariya kageni .
Jane Corbain yahuye n’uruva gusenya ariko urwango yanga u Rwanda nubwo rutamuhiriye rwasize afite ikimwaro kitazamuvaho.
- Bwana Alain Marie Juppe
Alain Marie Juppe ni umugabo uzwi muri politiki y’u Bufaransa, kuri ubu akaba ari Meya w’umwe mu mijyi ikomeye mu Bufaransa, umuji wa Bordeaux guhera ku wa 1995 kugeza 2004 na none kuva 13 Ukwakira 2006 kugeza magingo aya ariko hari aho yacishijemo aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ku ngoma ya Nicolas Sarkozy nubwo atatinzeho yabumazeho umwaka 1 n’amezi 2 n’iminsi 13 gusa guhera kuwa 27 .02.1011 kugeza kuwa 10 Gigurasi 2012.

Alain Marie Juppe w’imyaka y’amavuko 71 ni umuntu wategetse ku ngoma nyinshi kandi akaba akunze kwigaragaza muri politiki z’ishyaka ry’aba Republicans ryo mu Bufransa kuva kera.
Uyu mugabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa mu gihe cya jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ku ngoma ya Francois Mitterrand guhera tariki 30 Werurwe 1993 -11 Gicurasi 1995 ,na nyuma y’aho akaza kuba Minisitiri w’Intebe ku ngoma ya Francois Chirac guhera kuwa 17 Gicurasi 1995 — 02 Kamena 1997 kuri ubu niwe Mufaransa usa n’urangaje abandi imbere mu kwanga igihugu cy’u Rwanda no kukikoma mu mvugo ze zikarishye zuzuye agasuzuguro n’ingengabitekerezo ya jenoside .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Alain Juppe ntiyanihanganye ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiriraga uruzinduko mu Bufaransa, uyu mugabo yaratorongeye kugirango badakubitana amaso hari kuwa1 Nzeri 2011.
“Yumvise ko Paul Kagame azasura Ubufaransa aratorongera” !
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Le Nouvel Observateur cyanditse kuri uru ruzinduko rwa Paul Kgame icyo gihe,cyatangaje ko Alain Marie Juppe wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa yahisemo kwigendera ngo kuko atashoboraga guhana ikiganza na Perezida Paul Kagame kandi u Rwanda rudahwema guhoza ibirego ku Bufaransa bibushinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikintu yaba Le Nouvel Observateur cyangwa se AFP banditse ko kidasanzwe muri Dipolomasi kuba igihugu cyasurwa n’umu Perezida ukuriye Dipolomasi adahari cyane cyane mu gihugu cya rutura nk’u Bufaransa.
Alain Juppe wari umaze iminsi yiyamamaza mu ishyaka rye ry’Aba Republicans kuzahatanira kuyobora u Bufaransa ariko ntiyahiriwe n’ayo mahirwe kuko byarangiye Francois Fillon amuhigikiye icyarimwe na Bwana Nicolas Sarkozy nawe wiyamamarizaga gusubiza akarenge muri Champs Elysees iyi ikaba ari Presidence y’Ubufaransa.
Imbaga y’abantu bakurikirana utuntu n’utundi bahoraga bibaza uko bizagenda mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa Alain Juppe aramutse ayoboye u Bufaransa ,aho bitari koroha igihe cyose hatari bwabeho kwicarana ngo ibi bihugu byombi bicoce amakimbirane abiri hagati.
Niba hari umuntu wanga u Rwanda akanabyigamba ni Alian Juppe rwose, u Rwanda narwo ntirumworohera rumuhozaho ijisho n’igitutu mu kwamagana ibitekerezo bye bifuditse uyu Alain Juppe ahoza ku Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Alain Marie Juppe nawe ariko ntiyoroshye nta n’ayandi mahitamo ahari yo kubana n’u Rwanda ubanza atari uguhangana nako kutagaragaza amaherezo hagati y’uyu mugabo n’u Rwanda, kabone nubwo ntacyo byatwara u Rwanda nk’igihugu, cyane ko igihugu kiruta umuntu umwe incuro zitabarika.
- Bwana Jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania
Hari ubwo umuntu ategura inkuru mu kuyandika akajya abanza kuraranganya amaso yitegereza mu maso h’abazayisoma kenshi hakabaho kwibaza niba ntawuri butangazwe cyangwa ngo atekereze ko iyo nkuru yaba irimo amakabyankuru n’ibindi!

Mubona ngo Jakaya Mrisho Kikwete yihanikire avuganire wa mutwe w’inyeshyamba za FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda,umutwe wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Loni hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yakaya Kikwete akihanikira ku manywa y’ihangu i Addis-Ababa akigira umuvugizi wa FDLR ibintu twavuga ko n’abagiye bazihishira bakanakorana nazo ndetse izi FDLR ikaba imaze imyaka n’imyaniko ku butaka bwabo batigeze n’munsi n’umwe bavuga ijambo nka ririya ryashoboraga no gukurura intambara hagati y’ibihugu byombi.
KoJoseph Kabila atigeze avuganira FDLR kandi ariwe waruzicumbikiye,Jakaya Kikwete niwe wari wumvise ashoboye kuvuga amafuti koko nk’ariya?
Nka Jakaya Kikwete utari anayobewe ukuri kw’ibintu kuko jenoside yabaye ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania nk’igihugu gituranyi ntabwo ari uko atari azi ukuri ahubwo ni rwa rwango turi kuvugaho.
Jakaya Mrisho Kikwete niwe twasanze yadusoreza iyi nkuru tunabasezeranya mu cyumweru gitaha kuzabagezaho urundi rutonde rw’abanyamahanga bitangiye u Rwanda bararukunda no mu ntege nke zarwo na n’ubu bakirunambyeho.
Nubwo bimeze gutyo kandi burya ngo “Imana Yirirwa ahandi igataha i Rwanda “ ntihwema guha igihugu cyacu abenegiugu bagikunda kabone n’ubwo hari abanyamahanga bake batabikozwa ariko n’ubusanzwe igihugu cyubakwa n’abana bacyo cyane ko ak’Imuhana kaza imvura ihise.
Igihe bahagurukaga bakarutunga agatoki byabaye nk’abakoze intare mu jisho maze u Rwanda rurahaguruka rurahagarara none ubu ruratengamaye mu ruhando mpuzamahanga kugeza naho hari n’abanyamahanga barwanira kubona ubwenegihugu bwarwo.
Hari n’abandi bava ibwotamasimbi bashaka kuza kurusaziramo nk’ahantu habanyuze umutima batitaye kuri aba barusebya wagirango hari imyuka mibi yo gusebya no kwanga u Rwanda [ Rwandophobia ] irubateza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David/ Bwiza.com


