Umugabo w’imyaka 74 wo mu Mudugudu wa Rubindi, Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, Jean Bosco Nkundakozera, avuga ko mu 1973, yabaye umugirwa wemewe, atangira kuragura nk’umupfumu ariko yakoze ikosa Nyabingi iramuhana bikomeye harimo no kumwicira umugore. Nkundakozera yatangarije ibitangazamakuru bya BWIZA TV na BWIZA.Com ko Nyabingi yamwiciye umugore, agakora impanuka ndetse akaba nk’usaze kuko yari yafashe inzoga yiyengeye iwe mu rugo, ayinywaho, ayiha no ku bandi bantu, atarajyana mu ngoro ngo Nyabingi asomeho. Nkundakozera avuga ko Nyabingi yamuryoje inzoga, iramuhana bikomeye ubwo yari avuye ku kazi mu Ruhengeri ku bitaro. Ati ” Naje ndikwihuta mvuye ku bitaro ngira ngo nze mpogorore (kuvunura) inzoga, igare rinkubita hasi ngeze ahitwa muri Bugese, akaboko akaravunika, bashyiramo tije. Hari agakosa nari nabikoreye gato.” Avuga kuri ako gakosa ati ” Hari inzoga y’ubuki yabyo nafashe, nyiha abantu ndayibatereka ntabanje kubihaho. Nicyo byampoye. Umugore wanjye wa mbere yapfuye ubwo nari ndi gukira ako kaboko. Umugore wa kabiri na we yahise yahukana ajya iwe, nsigara nta mugore ngira. ” Yakomeje agira ati ” Nyabingi yanyiciye umugore wa mbere. Yafashwe ari nka nimugoroba, asa n’ufite Malariya y’igikatu, mujyana hariya i Nyakinama agezeyo bujya gucya arapfa. Byamuvugiyeho ngo nibyo bimujyanye ngo ntiyabikundaga.” Nkundakozera avuga ko kugira ngo yiyunge na Nyabingi, yashatse indi nzoga, ayijyana mu ngoro, avuga ko ” Ya nzoga yanyu ndayizanye rwose!” Uyu musaza wari warabaye umupfumu karahabutaka avuga ko yigeze nanone gusara ku bwo gufata inzoga, aho kubanza kuyijyana mu nzu ya Nyabingi, ayimena mu bishyimbo. Ibyo ngo byatumye afata inzira avuga ko agiye mu Ndorwa. Icyo gihe avuga ko yanyuze mu gisura cyari hafi y’umugezi wa Kigombe uri mu Mujyi wa Musanze, ajyanwa mu bitaro kuko uruhu rwarangiritse bikomeye, akazajya yisiga amavuta y’inka. Nkundakozera Jean Bosco wari muri ibi byose, yaje kumenya Imana, aza kuba pasiteri. Ni inkuru tuzagarukaho ubutaha.


