ipine.jpg

Umuntu umwe yatabaye ya ngona yari imaranye ipine mu ijosi imyaka 6

Sangiza iyi nkuru

Ingona ya metero enye (4) yo muri Indonesia yari imaranye ipine mu ijosi ryayo imyaka itandatu (6), yamaze gutabarwa nyuma y’imyaka hafi ibiri hashyizweho itangazo ry’igihembo kizahabwa uzakora iki gikorwa.

Nk’uko BBC yabitangaje, iyi ngona yatabawe n’uwitwa Tili usanzwe ari inzobere mu gutabara inyamaswa z’ibikururanda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Tili yavuze ko yari amaze ibyumweru bibiri ateze iyi ngona kugira ngo azabashe kuyibohora iri pine ryashoboraga kuyiniga, rikayihitana.

Muri ibyo byumweru bibiri, ngo iyi ngona yafashwe kabiri, ariko isohoka mu mutego atarayigeraho. Ati: “Iyi ngona nayitabaye njyenyine. Nasabye ubufasha ariko bagize ubwoba. Ingona yasohotse mu mutego wanjye inshuro ebyiri.”

Ubwo yari imaze kugwa mu mutego, abaturage bayimufashije, arayizirika, arangije akata rya pine yifashishije urukezo.
ipine.jpg

Iyi ngona yagaragaye bwa mbere mu mugezi wa Palu mu Ntara ya Sulawesi mu mwaka w’2016, abashinzwe kurengera urusobe rw’ibinyabuzima bagerageje kuyibohora iri pine inshuro ebyiri ariko birananirana.

Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Igihembo-giteganyirijwe-uzakura-ipine-mu-ijosi-ry-ingona-ya-metero-4-amafoto

Ikigo Central Sulawesi’s Natural Resources Conservation Office mu ntangiriro za Gashyantare 2020 cyasohoye itangazo gihamagarira ababishobora gutabara iyi ngona, uwabikora akazahabwa igihembo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *