Ibyihebe bibarirwa muri 60 byishwe n’Ingabo za Burkina Faso zifatanyije n’iz’u Bufaransa ziri muri kiriya gihugu, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’u Bufaransa.
Itangazo iki gisirikare cyasohoye rivuga ko “inshuro enye hagati y’itariki ya 16 n’iya 23 Mutarama 2022, imitwe y’ibyihebe yarabonwe, iramenywa hanyuma yicwa n’Ingabo za Burkina Faso n’iz’amahanga ziri kuzifasha. Muri rusange ibyihebe 60 ni byo byishwe.”
Kuva muri 2015 Burkina Faso yagiye yugarizwa n’ibitero by’abarwanyi b’aba Jihadistes, ubwo aba barwanyi bafitanye isano n’umutwe wa Al Qaeda batangiraga kugaba ibitero byambukiranya imipaka baturutse muri Mali.
Abarenga 2,000 ni bo bivugwa ko bamaze kugwa muri ibyo bitero.
Ishami rishinzwe ubutabazi muri Burkina Faso rivuga ko kugeza mu mpera z’Ugushyingo 2021 abaturage barenga miliyoni imwe n’igice biganjemo abana ari bo bavuye mu byabo.
Amakuru avuga ko impamvu ibitero by’uriya mutwe bikomeje kwiyongera muri Burkina Faso ari uko ingabo za kiriya gihugu zidafite ibikoresho bidahagije byo guhangana na wo.
Nko ku itariki ya 14 Ugushyingo abarwanyi babarirwa mu ijana bagabye igitero ku birindiro bya Polisi ya Burkina Faso biri ahitwa Inata hafi y’umupaka wa Mali, bica abantu 57 barimo abajandarume 53.
Ku itariki ya 23 Ukuboza bwo abantu 41 barishwe ubwo imodoka yari itwaye abacuruzi yagwaga mu gico cy’inyeshyamba mu gace ka Ouahigouya na ko kari hafi y’umupaka wa Mali.


