Umukino w’ikirarane wa shampiyona wahuzaga ikipe ya APR FC na Mukura VS, wasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
APR FC ni yo yari yakiriye Mukura mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona utarakinwe ku gihe, bijyanye no kuba iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika.
Imvura yatumye uyu mukino usubikwa yatangiye kugwa habura iminota mike ngo igice cya mbere cy’umukino kirangire.
Ni igice cyarangiye Mukura VS iri imbere n’igitego 1-0 cyatsinzwe ku munota wa 31 w’umukino na rutahizamu Nyarugabo Moise.
Nyuma y’iminota isaga 30 iyi mvura igwa, hanzuwe ko uyu mukino usubikwa.
FERWAFA kuri Twitter yavuze ko “hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 38.3 y’amategeko agenga amarushanwa, uyu mukino uzongera gusubukurwa ejo ku munota warugezeho kandi ukinirwe ku kibuga waberagaho.”
Mukura VS yari yifuje ko uyu mukino wakomeza, gusa APR FC yari yawakiriye isaba ko wasubikwa bijyanye no kuba ikibuga cya Stade ya Kigali cyari cyuzuyemo amazi.


