Mali yirukanye Ambasaderi w’u Bufaransa

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare kiri ku butegetsi bwa Repubulika ya Mali cyirukanye Ambasaderi w’u Bufaransa, Joël Meyer kimuziza amagambo aherutse kuvugwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iwabo, Jean-Yves Le Drian.

Nk’uko itangazo ry’iki gisirikare ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 31 Mutarama 2022 ribivuga, Ambasaderi Meyer yahawe amasaha 72 ngo abe avuye muri iki gihugu.

Rigira riti: “Ambasaderi w’u Bufaransa i Bamako yahamagawe, amenyeshwa icyemezo cya Leta kimusaba kuva ku butaka bw’igihugu mu masaha 72 nyuma y’amagambo mabi kandi ababaje yavuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa mu gihe cya vuba.”

Amagambo Ambasaderi Meyer azira yatangajwe tariki ya 28 Mutarama 2022. Minisitiri Le Drian yavugaga ko abasirikare bari ku butegetsi bwa Mali mu buryo butemewe n’amategeko kandi barimo guteza umwuka mubi mu karere ka Afurika y’iburengerazuba.

Mu buryo bwo kwihimura, Guverinoma y’u Bufaransa nayo yahise ifata icyemezo cyo guhamagaza Ambasaderi Meyer mbere y’uko amasaha yahawe yo kuva muri Mali arangira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *