Ubufaransa bwanzuye ko nta mpamvu bubona zifatika zo gukurikirana Pierre Tegera

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo mu Bufaransa rwanzuye ko nta mpamvu rubona zatuma rukurikirana Umunyarwanda, Pierre Tegera ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu yanashyiriweho n’u Rwanda impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.
Byatangajwe kuri uyu wa 11 Mutarama 2017, inkuru dukesha itangazamakuru ryo mu Bufaransa ivuga ko urukiko rwo mu Bufaransa rwasanze nta bimenyetso bifatika bishinja Tegera kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’ 1994.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Pierre Tegera wahoze ari inzobere mu buhinzi ashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi aho uyu ubwe ashinjwa uruhare mu rupfu rw’abantu 349 bo mu cyahoze ari Amajyaruguru y’u Rwanda.
N’ubwo Ubufaransa bwavuze ko Tegera ntabimenyetso bigaragara bimushinja, uyu yashyiriweho na leta y’u Rwanda impapuro zo kumuta muri yombi guhera mu mwaka wa 2008.
Ashinjwa kuba mu ntangiriro z’imyaka 1990 yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komine Kibilira no gufasha mu buryo bukomeye Interahamwe zishe Abatutsi
Guhera mu 2008 yaje kwamburwa icyangombwa cy’ubuhunzi, ikindi kandi Pierre Tegera kuri ubu ufite imyaka 65 yafatiwe i Nice mu Bufaransa mu Kuboza 2013 aho yakoraga akazi ko gutwara imodoka itwara abarwayi, (Ambulance).
Ubufaransa buvuze ko bubuze ibimenyetso bishinja Tegera mu gihe bwari buherutse gukatira undi Munyarwanda, Simbikangwa Pascal igifungo cy’imyaka 25.
Muri Mata 2014, nabwo Ubutabera bw’u Bufaransa bwatangaje ko Pierre Tegera atazoherezwa mu Rwanda nk’uko u Rwanda rwari rwabisabye, bitewe n’uko ngo ibyaha ashinjwa nta tegeko ryariho ribihana igihe byakorwaga.
Izina ry’uyu mugabo rigaragara muri raporo yakozwe na komisiyo mpuzamahanga yakoze ankete ku ihungabanywa ry’uburengazira bwa muntu mu Rwanda yakozwe muri Mutarama 1993.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack Niyonsenga/bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *