img-20220202-wa0017.jpg

Rwamagana: Abayobozi basabwe gukorana ubwitange no kunoza imitangire ya serivisi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Gashyantare 2022, mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari byabereye mu murenge wa Kigabiro, abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Rwamagana basabwe gukorana ubwitange mu kwesa imihigo no kunoza imitangire ya Serivisi.

Umunsi w’intwari mu Karere ka Rwamagana witabiriwe n’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’akarere ndetse hari abaturage bahagarariye abandi baturutse mu mudugudu yose.

Abaturage bahagarariye abandi barimo abayobozi b’imidugudu ndetse n’inshuti z’umuryango bavuga ko abayobozi n’abaturage bafite inshingano yo gutegura urubyiruko kuzavamo intwari.

Uwingeneye Claudine ni umuyobozi w’umudugudu wa Kabasore mu ka kagari ka Kabasore mu murenge wa Karenge. Avuga ko abana bagomba gutozwa kuzavamo intwari.

Agira ati: “Umunsi w’intwari tuwigiramo ko kuba intwari bidasaba kujya ku rugamba, natwe abagore twaba intwari dukora imirimo iduteza imbere kandi tugomba no gutoza abana umuco wacu, ntibigane imico bakura ahandi ahubwo tukabatoza umuco wo kugira ubutwari babiri bato. Umwana tugomba kumurinda ibimwangiza areba kubera ikoranabuhanga. Tuzagerageza kwegera ababyeyi bagenzi bacu tubaganirize kugira ngo bumve ko umwana ubutwari buhera ku ishuri atsinda neza amasomo.”

Mbonyumuvunyi Radjabu, umuyobozi w’akarere Ka Rwamagana yavuze ko ubuyobozi bwifuza ko gutegura urubyiruko ruzagira uruhare mu kubaka igihugu giteye imbere.

Agira ati: “Uyu munsi turibuka intwari z’igihugu, iyo abakurambere bacu babaye intwari, ibikorwa bakoze byabaga bifite intego yo guha igihugu ejo hazaza heza, ni yo mpamvu natwe nk’ubuyobozi mu mihigo twasinye uyu munsi twifuje ku kwita ku bintu bibiri aribyo kurengera umwana no kurwanya ubukene.”

Meya Mbonyumuvunyi akomeza avuga ko kurwanya ubukene no kurengera abana ari ukubaka umusingi w’iterambere ry’ejo hazaza. Ati: “Iyo urengeye umwana akitabwaho, akiga neza, uba umutegurira ejo hazaza heza ndetse no gutegura igihugu giteye imbere. Urwo rubyiruko ni bo bazavamo abasirikare n’abapolisi, ni bo bazaba abayobozi b’ejo hazaza. Kurwanya ubukene ku baturage babaswe n’ubukene nabwo tuzaba twubatse ejo heza h’igihugu, ni intambwe ishimishije kandi igihugu cyaba cyateye imbere mu bukungu.”

Senateri Ntidendereza William wari umushyitsi mukuru yasabye abayobozi gukorana ubwitange no gutanga serivisi zinoze.

Agira ati: “Mu minsi yashize aka Karere kigeze kuba mu turere twa nyuma ariko nyuma mwikubita agashyi, akarere kaba aka mbere, kabirindetse ubwa gatatu kaba aka gatatu. Ni ngombwa gutekereza icyahindutse. Nahoze ndeba ba gitifu b’imirenge, nabonye muri abasore muri bato,, mufite imbaraga zo kwitanga, nimutitanga muzasubira inyuma.”

Senateri Ntidendereza akomeza asaba abayobozi kunoza imitangire ya serivisi. Ati: “Kuba aba mbere byaduhesheje agaciro. Nimutaba intwari imirenge yanyu izasubira inyuma, bizagaragara ko muzaba mwararangaranye abaturage ntimubahe serivisi nziza, ugasanga umuturage aje ugiye gukinga ukamubwira ngo subirayo uzagaruke mu cyumweru gitaha, ni uko abaturage bakenera serivisi ntibayihabwe neza.”

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge basinye imihigo igamije kurwanya ubukene no kurengera abana.

img-20220202-wa0017.jpg
img-20220202-wa0018.jpg
img-20220202-wa0021.jpg
img-20220202-wa0020.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *