Patrick Musoni w’ imyaka 30 wo mu Mudugudu wa Gacundezi II mu Kagari ka Kagacundezi mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwirengagije ikibazo yarushyikirije kijyanye n’ubwambuzi yakorewe na mugenzi we, Tumusime Moses, wamutwaye Frw ibihumbi 500, akabimwambura na n’ubu aka yidegembya.
Uyu musore ati “Mfite ikibazo kibura amezi abiri kugira ngo umwaka wuzure. Umuntu witwa Tumusime Moses yarambwiye ngo muhe amafaranga ibihumbi magana atanu ngo ayashyire mu mishinga azanyungukira, mu by’ukuri nta nyandiko twagiranye, amafaranga ndayamuha. Igihe kigeze arambwira ngo nawe aho yayashyize yarahombye. Nagiye kuri polisi i Rwimiyaga barambwira ngo nge kuri RIB Rwimiyaga, njyayo barambwira ngo ndajya kuri headquarters…” Njyayo bansaba transaction ya MoMo. Barambwira ngo nandike urwandiko ndarwandika barambwira ngo ntahe, bansaba nimero za telephone za Tumusime Moses.” Musoni avuga ko icyo ashingiraho avuga ko RIB yirengagije ikibazo cye ari uko yayigejejeho ikibazo yagize muri Kamena 2021, kugeza ubu akaba nta n’igisubizo cy’aho dosiye ye igeze. Yagize ati: “Kuva mu kwezi Kwa 6/2021 ntacyo barambwira. Njyewe niko mbibona kuko igihe bimaze ni kirekire. Ni ukuri RIB yarandangaranye. None se nahora njya i Kigali buri gihe uko nshaka kumenya uko bari gukurikirana ikirego cyanjye, ayo matike nazayabona? Ni yo mafaranga nari mbonye nkirangiza kwiga. Nagiyeyo rimwe gusa Mu by’ukuri ndabasaba ubuvugizi ayo mafaranga nyabonye nakwiteza imbere nkateza imbere n’igihugu cyange.” Abajijwe niba Tumusime Moses yaramukuriye inzira ku murima ko atazamwishyura, ati “Sinzi uko imitungo ye ingana ariko yambwiye ko nta handi yayakura. Ubu ntabwo acyitaba telefoni yanjye gusa icyo nzi cyo ari muri Kigali, ni ho aba. Njye ubu intimba niyo inyuzuye ku mutima.” BWIZA yahamagaye Tumusime Moses ku murongo wa telefoni kuwa Kane tariki 10 Gashyantare 2022, igacamo ariko Tumusime ntiyitabe, ubundi iba ifunze. Kuri uyu wa Gatanu nabwo ntiyitabye ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye tumubaza iby’iki kibazo ntiyabusubije. Turaza gukomeza kugerageza kumuvugisha twumve icyo avuga ku byo Musoni Patrick amuvugaho. Iki kinyamakuru kandi cyahamagaye Umuvugizi wa RIB kuri telefoni ngendanwa, ntiyitaba. Ubutumwa bugufi twamwandikiye ntabwo yari yakabusubije ubwo iyi nkuru yasohokaga. Dutegereje icyo aza kudutangariza kuri dosiye ya Musoni Patrick.
Musoni avuga ko Tumusime yamwambuye, yaregera RIB amezi akaba abaye icyenda ategereje igisubizo amaso yaraheze mu kirere/P. Musoni


