Ibuhumbi by’Abanya-Gatolika bo muri Amerika bashobora kongera kubatizwa

Sangiza iyi nkuru

Abakirisitu ibihumbi bo muri Amerika mu Idini Gatolika bashobora gusubiramo guhabwa isakaramentu bya Batisimu kuko byamenyekanye ko hari ijambo ryavugwaga nabi na Padiri Andres Arango mu myaka 26 ishize mu gihe abavugiraho amagambo yo muri uwo muhango.

Diyosezi ya Phoenix niyo yavumbuye ko Padiri Arango ” Yavugaga ngo ” Turakubatiza” aho kuvuga ngo ” Ndakubatiza” nk’uko byemejwe na Vatican.

Ku bw’ibi, isakaramentu rya Batisimu ryagiye ritangwa mu myaka 26 ishize yose rishobora guteshwa agaciro, rigatangwa bushya.

Umuvugizi wa Diyosezi ya Phoenix, Katie Burke ati ” Padiri Arango yakoreshaga ijambo ritari ryo kuva yahabwa ubusaseridoti. Twabimenye mu mpeshyi ishize.”

Yagize kandi ati ” Sinze neza umubare w’abantu babatijwe na Padiri Arango kuva mu 1995-2021. Ntekereza ko ari ibihumbi byinshi.”

Musenyeri wa Diyosezi ya Phoenix, Thomas J. Olmsted, avuga ko atari imbaga y’Uhoraho ibatiza umuntu, ikamwinjiza mu ikoraniro rigari rya Yezu Kristu, ko ahubwo ” Kristu we ubwe, ari we uyobora amasakaramentu yose, bityo Kristu ni we ubatiza.”

Isakaramentu rya Batisimu muri Kiliziya Gatolika ni iki?

Batisimu ni isakaramentu rya mbere ritwinjiza mu muryango w’abana b’Imana. Batisimu cyane cyane ni Isakaramentu ry’ivuka ryacu rishya, ku bw’amazi na Roho Mutagatifu.

Yezu yabwiye Nikodemu ati « Nta muntu n’umwe ushobora kubona Ingoma y’Imana, atavutse ubwa kabiri » (Yn 3,3).

Muri Batisimu Yezu Kristu atuma dupfa ku cyaha tukazuka mu bugingo bw’abana b’Imana muri Kiliziya ye. « Bityo namwe mumenye ko ubwanyu mwapfuye ku cyaha mukaba mubereyeho Imana muri Kristu Yezu » (Rom 6,11).

Babatiza basuka amazi ku gahanga k’ubatizwa. Ababyeyi b’abakristu basabwe kubatirisha abana babyaranye bidatinze, bitarenze amezi atandatu. Abakuru bo bahabwa batisimu bamaze kuyitegura.

Padiri agira ati “Njyewe ndakubatiza mu izina ry’Imana Data + na Mwana na Roho Mutagatifu.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *