Perezida Zelensky yashinje amahanga gutererana Ukraine nyuma y’urupfu rw’abaturage 137

Sangiza iyi nkuru

Perezida Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy wa Ukraine yaraye atangaje ko abaturage be 137 ari bo bari bamaze kugwa mu ntambara igihugu cye gihanganyemo n’u Burusiya, agaragaza ko cyatereranwe muri iriya ntambara itoroshye.

Perezida Zelensky yemeje aya makuru binyuze mu mashusho ye yasohowe n’ibiro bye.

Yavuze ko uretse bariya baturage bapfuye hari n’abarenga 300 bakomerekeye mu bitero by’ingabo z’Abarusiya.

Ati: “Intwari 137 z’abaturage bacu zatakaje ubuzima”, yungamo ko ababarirwa muri 316 ari bo bakomeretse.

Mu rukerera rw’ejo ku wa Kane ni bwo Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko atangije ku mugaragaro ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, mbere y’iminota mike ngo mu mijyi itandukanye y’iki gihugu humvikane uguturika.

Umuryango w’Abibumbye wo uvugako ababarirwa mu bihumbi 100 ari bo bahunze ku munsi wa mbere w’iyi ntambara.

Perezida Zelensky yatangaje ko ari we muntu wa mbere u Burusiya bugamije kugabaho ibitero byabwo, gusa ashimangira ko atazigera ahunga umurwa mukuru w’igihugu cye.

Ati: “Umuryango wanjye ni wo wa mbere ibitero bigamije kwibasira. Bashaka gusenya Ukraine mu buryo bwa Politiki bahereye ku gusenya umukuru w’igihugu. Nzagumya kuba mu murwa mukuru, umuryango wanjye na wo uri muri Ukraine.”

Perezida Zelensky kandi asa n’utakanba yagaragaje ko igihugu cye cyatereranwe kigasigwa cyonyine imbere y’imikaka y’ingabo z’u Burusiya.

Ati: “Ni nde witeguye gufatanya natwe kurwana? Nta n’umwe mbona. Ni nde witeguye kwemerera Ukraine kuba umunyamuryango wa NATO? buri wese yatinye.”

Perezida wa Ukraine yavuze ko yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye bakamwizeza ko bifatanyije na we, gusa we akaba asanga ubwo bufasha bukwiye kurenga amagambo.

Ati: “Navanye byinshi mu biganiro nagiranye n’abayobozi batandukanye uyu munsi. Icya mbere ni uko dushyigikiwe. Ndashimira buri gihugu cyose gishyigikiye Ukraine mu buryo buhamye, bitari mu magambo ahubwo biri mu bikorwa.”

“Ariko hari ikindi kintu: Turi twenyine mu kurinda igihugu cyacu. Ni nde witeguye kudufasha kurwana? Nta n’umwe mbona. Ni nde witeguye kwemerera Ukraine kujya muri NATO? Buri wese yatinye.”

Perezida wa Ukraine yatangaje aya magambo nyuma y’uko umuryango wa OTAN/NATO utangaje ko utazohereza muri Ukraine ingabo zawo ngo zifashe iza kiriya gihugu guhangana n’iz’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida Zelensky yashinje amahanga gutererana Ukraine nyuma y’urupfu rw’abaturage 137
    Baragushutse none urize wenyine mbega president udakunda abaturage be,manika amaboko putin murahita mwiyunga

  2. Perezida Zelensky yashinje amahanga gutererana Ukraine nyuma y’urupfu rw’abaturage 137
    Baragushutse none urize wenyine mbega president udakunda abaturage be,manika amaboko putin murahita mwiyunga

  3. Perezida Zelensky yashinje amahanga gutererana Ukraine nyuma y’urupfu rw’abaturage 137
    Ubundi se, intambara y’isi n’abisi ntuziko bagushora bamara kubona rukomeye bagakuramo akabo karenge .jyewe ndi nka Ukraine nareba ibijyanye n’inyungu z’igihugu cyanjye kurenza kureba inyungu z’imuryango ntaranemererwa kujyamo ; bityo nkigirira amahoro n’abaturage bange. Ubwo se, kuguma ku izima,abo bataratabara bazaza basanga hari ugihumeka cg igikorwa cy’amajyambere kikirangwa mu gihugu?

  4. Perezida Zelensky yashinje amahanga gutererana Ukraine nyuma y’urupfu rw’abaturage 137
    Ubundi se, intambara y’isi n’abisi ntuziko bagushora bamara kubona rukomeye bagakuramo akabo karenge .jyewe ndi nka Ukraine nareba ibijyanye n’inyungu z’igihugu cyanjye kurenza kureba inyungu z’imuryango ntaranemererwa kujyamo ; bityo nkigirira amahoro n’abaturage bange. Ubwo se, kuguma ku izima,abo bataratabara bazaza basanga hari ugihumeka cg igikorwa cy’amajyambere kikirangwa mu gihugu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *