rda.jpg

U Rwanda ntirushyigikiye ko hari igihugu cyakohereza ingabo mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu ntumwa yayo mu Muryango w’Abibumbye (UN) i New York, yagaragaje ko idashyigikiye ko hari igihugu cyakohereza ingabo mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya imaze icyumweru itangiye.

Ubutumwa bwayo bwatangiwe mu nama idasanzwe y’Inteko Rusange yabaye kuri uyu wa 2 Werurwe 2022, yatorewemo umwanzuro usaba u Burusiya gukura ingabo zabwo muri Ukraine.

Soma iyi nkuru yabanje https://bwiza.com/?U-Rwanda-rwatoye-umwanzuro-usaba-u-Burusiya-guhagarika-intambara-burimo-na

Muri iri tora, u Rwanda rwashyigikiye umwanzuro w’Inteko Rusange (rwamaganye ibitero by’u Burusiya). Mu itangazo ryasohowe n’iyi ntumwa, rwasobanuye ko rwabikoze kubera ko rwubaha ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu icyo ari cyo cyose.

Yagize iti: “U Rwanda rwashyigikiye uyu mwanzuro mu gushyigikira rukomeje ko ubusugire, ubwigenge no kutavogerwa k’ubutaka bw’igihugu icyo ari cyo cyose bigomba kubahirizwa. Twawushyigikiye mu kongera kugaragaza umusanzu wacu ku masezerano ya UN.”

Iyi ntumwa yagaragaje ko ibikorwa by’igisirikare bikwiye guhagarara, kandi ko habaye hoherejwe iz’ibindi bihugu muri iyi ntambara bishobora gukomeza iki kibazo, aho kugikemura.

Yabivuze iti: “Ibikorwa by’igisirikare bikwiye guhagarara byihuse, hakabaho uburyo bw’amahoro bwo gukemura iki kibazo. U Burusiya na Ukraine bifite urufunguzo rw’igisubizo kuri iki kibazo. Imbaraga zo hanze nta kindi zakora, keretse gukomeza intambara.”

Kugira ngo abasivili badakomeza kuzira iyi ntambara, u Rwanda rwasabye ko habaho ibiganiro by’amahoro. Iyi ntumwa yabivuze iti: “Turasaba impande zose bireba kwerekana ituze, zigashaka igisubizo kuri aya makimbirane, binyuze mu biganiro kugira ngo abasivili badakomeza kwishyura ikiguzi kinini cyo guhangana kw’igisirikare.

Igisubizo kirambye kizaboneka binyuze mu biganiro byitabiriwe n’impande zombi kandi zibigezemo uruhare. Iyi ntambara ntabwo itanga icyizere ko izazana amahoro, ahubwo, bigaragaza ko ishobora guteza ibibazo no kubabara kw’ikiremwamuntu.”

Rwanaboneyeho kugaragaza ko rubabajwe n’uburyo Abanyafurika barimo gukorerwa ivangura mu gihe bahunga iyi ntambara, bakangirwa gusohoka mu gihugu mbere y’abo ku yindi migabane by’umwihariko abanya-Ukraine. Rwasabye ko na bo boroherezwa, hatitawe ku nkomoko yabo cyangwa ibara ry’uruhu.
rda.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *