Uganda: Ofisiye wareganwaga na Gen. Kayihura yafunguwe by’agateganyo nyuma y’imyaka 4 afunzwe

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rukuru rw’igisirikare rwa Makindye rwafunguye by’agateganyo SSP Nixon Agasirwe wareganwaga n’uwabaye umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda, Gen. Kale Kayihura, ku byaha byo gushimuta Abanyarwanda barimo Lt Joel Mutabazi wabaye mu mutwe w’abarinda Perezida Paul Kagame.

Uru rukiko rwafashe iki cyemezo ku wa 7 Werurwe 2022 nyuma yo kwemeza ishingiro ry’ingwate Agasirwe wayoboye ishami rya polisi rishinzwe ibikorwa byihariye, yemeye gutanga tariki ya 13 Gashyantare 2018 kugira ngo arekurwe, aburane ari hanze.

SSP Agasirwe yatawe muri yombi tariki ya 24 Ukwakira 2017 akurikiranweho iki cyaha n’icyo gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko. Yaburanishirijwe hamwe n’abandi benshi barimo Gen. Kayihura n’Umunyarwanda Rene Rutagungira, ariko ni we wenyine wari warasigaye muri gereza, kuko abandi barekuwe by’agateganyo.

Byari byitezwe ko tariki ya 1 Werurwe 2022 ari bwo urukiko ruzasoma umwanzuro ku busabe bwe bwo gufungurwa by’agateganyo, ariko ubushinjacyaha bwasabye ko bwahabwa igihe, bugategura igisubizo cyabwo kuri ubu busabe. Ni cyo cyatumye isomwa ryegezwa inyuma ho icyumweru.

Inkuru yabanje https://bwiza.com/?Uganda-SSP-Agasirwe-ushinjwa-gushimuta-Lt-Joel-Mutabazi-yasubiye-imbere-y

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *