Gabon: Umuryango wa Bongo umaranye ubutegetsi imyaka 53 urateganya kubugumana

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon yatangaje ko aziyamamaza mu matora yo mu mwaka utaha ubwo hizihizwaga imyaka 54 ishyaka PDG riri ku butegetsi. Perezida Ali Bongo yinjiye mu cyumba cy’inama cyaberagamo inama nta nkoni asanzwe agenderaho, ahabwa amashyi n’abayoboke b’ishyaka. Ubwo yafataga ijambo, Ali Bongo ntiyahishe ibyishimo bye byo kongera […]

Minisitiri Nadine Girault wo muri Canada yiyemeje kotsa igitutu Louise Mushikiwabo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, akomeje kotswa igitutu asabwa kugaragaza aho umuryango ayoboye uhagaze ku kibazo cy’intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine kuko ngo ari wo muryango wonyine wakomeje kwifata. Minisitiri wa Canada ushinzwe imibanire mpuzamahanga na Francophonie, Nadine Girault watangiye kuri uyu wa Gatandatu uruzinduko ruzamara hafi icyumweru, yabwiye ikinyamakuru […]

RDC: Impungenge ku buzima bwa Perezida Tshisekedi umaze iminsi mu Bubiligi

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hamaze iminsi ibihuha ku buzima bw’umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi. Ibinyamakuru byo mu Bubiligi nka La Libre Afrique byatangaje ko ubuzima bwe butifashe neza nyuma yo kubagwa umutima, ariko ibi byatewe utwatsi na guverinoma na perezidansi. Mu rwego rwo guhumuriza guverinoma ye ndetse n’abaturage ku bijyanye n’ubuzima bwe, Perezida Tshisekedi […]

Uducurama byakekwaga ko twacitse twagaragaye mu Rwanda

22-2.jpg

Uducurama twugarijwe cyane twari tumaze imyaka 40 tutagaragara hatinywa ko twacitse twongeye kugaragara mu Rwanda. Uducurama two mu bwoko bwa (Rhinolophus hill), tutigeze tugaragara kuva mu 1981, twavumbuwe n’abahanga mu ishyamba rya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Aka gacurama gafite isura itangaje kandi isekeje nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Mail, gafite amatwi manini n’izuru rijya kumera nk’inkweto […]

General Kazura n’abandi bofisiye bakuru bategerejwe mu Bufaransa

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), General Jean Bosco Kazura hamwe n’abandi bofisiye bakuru batatu baragirira uruzinduko mu Bufaransa guhera kuri uyu wa 14 kugeza ku ya 17 Werurwe 2022. Nk’uko Jeune Afrique ibyemeza, Gen. Kazura n’aba bofisiye baraba bitabiriye ubutumire uwari Umugaba w’ingabo z’u Bufaransa zirwanira ku butaka, ubu akaba ari Umugaba Mukuru, Gen. […]

Kivu y’Amajyepfo: Biyemeje kujya bavugiriza induru Guverineri buri munsi, kugira ngo yegure

Abagize sosiyete sivile (SociĂ©tĂ© Civile) ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) biyemeje kujya bavugiriza induru Guverineri wabo, ThĂ©o Ngwabidje Kasi kugira ngo yegure. Nk’uko umuhuzabikorwa w’iyi sosiyete, Adrien Zawadi yabimenyesheje itangazamakuru ku wa 11 Werurwe 2022, bazajya bahamagarira abaturage kwifatanya na bo kuvugiriza induru Guverineri Kasi rizajya mu […]

Burundi: Leta irashaka ko nta mukozi wazajya ahembwa umushahara uri munsi y’uw’uwo banganya amashuri

Leta y’u Burundi irashaka ko mu gihe kiri imbere nta mukozi wazongera guhembwa umushahara uri munsi y’uw’uwo banganya amashuri (bafite impamyabumenyi zimwe). Iki ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 10 Werurwe 2022, kikaba kigamije gukuraho ubusumbane mu kugena imishahara no kurinda abakozi guta akazi kabo bimukira ku kandi gahemba neza. Leta ihumuriza […]

Uganda: Ofisiye wareganwaga na Gen. Kayihura yafunguwe by’agateganyo nyuma y’imyaka 4 afunzwe

Urukiko rukuru rw’igisirikare rwa Makindye rwafunguye by’agateganyo SSP Nixon Agasirwe wareganwaga n’uwabaye umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda, Gen. Kale Kayihura, ku byaha byo gushimuta Abanyarwanda barimo Lt Joel Mutabazi wabaye mu mutwe w’abarinda Perezida Paul Kagame. Uru rukiko rwafashe iki cyemezo ku wa 7 Werurwe 2022 nyuma yo kwemeza ishingiro ry’ingwate Agasirwe wayoboye ishami […]

Ingabire Victoire afite icyizere cyo kuzaba umuyobozi mu Rwanda

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi washinze ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa, Ingabire Victoire, avuga ko afite icyizere cy’uko azaba umwe mu bayobozi mu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na Primo Media Rwanda, yabajijwe niba afite icyizere cyo kuba mu nzego z’ubuyobozi muri iki gihugu, yasubije ati: “Cyane rwose! Nta kintu na kimwe cyambuza kwizera ko umuntu yazijyamo. Reka tuvuge […]

Umusizi Rumaga yahishuye uko yakiriye kumva ko Bahati yaba yifatanya n’abarwanya ubutegetsi

Umusizi Junior Rumaga yahishuye uko yakiriye iby’ibanze byavuye mu iperereza ry’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ku ibura rya mugenzi we wari inshuti ikomeye, Bahati Innocent. Nyuma y’umwaka wari ushize Bahati aburiwe irengero, tariki ya 16 Gashyantare 2022 RIB yatangaje ko ibyavuye mu iperereza ryayo bigaragaza ko uyu musizi “yagiye muri Uganda”, aho ashobora kuba yifatanya n’abarwanya […]

Ubujurire bwa Me Nyirabageni ukekwaho guha ruswa urukiko bwatewe utwatsi

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa Gatanu tariki ya 11 Werurwe, rwasomye icyemezo ku bujurire bwatanzwe na Me Nyirabageni Brigitte warujuririye arusaba ko rwamurekura by’agateganyo, rutesha agaciro ubujurire bwe. Uyu munyamategeko ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cya ruswa, gusa we agihakana avuga ko ibyo ubushinjacyaha bwita ruswa ko atari byo, bijyanye no kuba amafaranga yahawe angana na […]