Abaturage batuye mu mirenge irindwi yo mu karere ka Nyagatare bemeza ko ibitaro bahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame byabaye igisubizo kuko boroherwa no guhabwa serivisi z’ubuzima begerejwe.
Mu mwaka wa 2017 ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga mu karere ka Nyagatare, yemereye ibitaro abaturage batuye mu murenge wa Gatunda ndetse n’indi mirenge 6 bihana imbibi.
Mu mwaka wa 2018, ibitaro byatangiwe kubakwa ndetse mu mwaka wa 2020 ubwo hizihirwaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 26, Perezida Kagame yasuye aho byubakwaga, asanga imirimo yo kubakwa ibyo bitaro yaradindiye.
Icyo give Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yasobanuye ko iyi mirimo yatinze kurangira kubera icyorezo cya covid-19 cyari kimaze amezi 3.
Abaturage bavuga ko kuba barubakiwe ibitaro byagabanyije ingendo ndende zabatwaraga amafaranga menshi.
Mukaruzagiriza Esther utuye murenge wa Kiyombe avuga ko bagorwaga no kwivuza kubera ko ku bitaro bya Nyagatare byasabaga umuturage kwishyura amafaranga arenga ibihumbi bine.
Ati: “Ubu turimo kwivuriza hano bikatworohera. Mu gihe batarazana ibitaro hano Gatunda byadutwaraga amafaranga menshi, hari igihe umuntu yashoboraga kurwara akabura amujyana ku bitaro biri Nyagatare. Twishimiye kuba twivuriza hari yacu, mutubwirire umubyeyi Perezida Paul Kagame kuko yaduhaye ivuriro twamusabye.”
Ndayisenga Jean D’Amour twamusanze ku bitaro bya Gatunda arimo kuvuza umubyeyi we. Yagize ati: “Ibitaro twubakiwe byaradufashije cyane kuko mbere bitarubakwa hari igihe umurwayi bamuhaga taransiferi (Transfert) yaba udashoboye kwijyana bikagorana kumujyana kuko byasabaga kwitwaza nibura amafaranga ibihumbi cumi. Ubwo uwabaga adafite ubushobozi kandi arwaje umwana cyangwa umukecuru nk’uwo nazanye, mu by’ukuri Turashimira Perezida kuko ibitaro yatwemereye twarabibonye ubu turimo kwivuza kuburyo bworoshye.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen avuga ko ibitaro bya Gatunda byafashije abaturage bagorwaga no kwivuza Ati: “Ibitaro bya Gatunda byafashije abaturage mu mirenge itandatu ihegereye bakoraga urugendo rurerure bahawe taransiferi. Kubaka ibitaro bya Gatunda byafashije abatuye akarere kose kuko umubare w’abivurizaga mu bitaro by’akarere waragabanutse, bituma serivisi z’ubuzima bazihabwa biboroheye.”


