Undi Colonel yemeje ko yatorotse FARDC, yiyunga n’abarimo Makanika

Sangiza iyi nkuru

Colonel Joseph Mitabu Rushimisha uri mu basirikare bakomeye bakomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge, yemeza ko yamaze gutoroka igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kizwi nka FARDC, yiyunga n’abo iwabo muri Minembwe barimo Colonel Michel Rukunda uzwi nka Makanika, bari mu mutwe wa Twirwaneho.

Col. Rushimisha mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa Gakondo TV & Radio ivugira Abanyamulenge, yabajijwe aho aherereye nyuma yo kuvugwaho gutoroka FARDC, maze asubiza ati: “Aho mperereye ni iwacu mu misozi miremire y’i Mulenge, si ngombwa ngo mvuge ahantu mpagaze cyangwa ahantu nicaye.”

Uyu musirikare yavuze ko yageze i Mulenge, asanga abanzi barahasenye, ariko ngo hari abagabo bahagaze, biyemeza kuharwanirira. Arasaba n’abandi kubiyungaho, bakaharwanirira. Ati: “Haracyarimo abagabo bahagaze ku bwoko, bakomeje kukirwanirira (ahita igihugu). Haracyarimo abaturage kabisa, tunashishikariza n’abandi ko bataha, bakaza tukifatanya kugira ngo turwanirire igihugu cyacu.”

Abajijwe mu by’ukuri icyo yagiye gukora i Mulenge, Col. Rushimisha yasubije ati: “Njyewe ndi Twirwaneho, nagiye kwifatanya n’abaturage kuko nta wakora ikindi kintu kitari Twirwaneho muri iki gihugu ngo kigire icyo kizamugezaho. Ndi Twirwaneho 100%, naje ntabaye abaturage, nsanga bagenzi banjye baje mbere. Ni bo naje kwifatanya na bo kugira ngo twifatanye n’abaturage.”

Mu bandi basirikare asanze muri Twirwaneho harimo: Colonel Sematama Charles watorotse muri Werurwe 2021 na Colonel Nsengiyumva.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Undi Colonel yemeje ko yatorotse FARDC, yiyunga n’abarimo Makanika
    Muzashira mwa mbwa MWe mushaka gutegeka ahp mugeze hose mukumva ko muruta Andi moko

  2. Undi Colonel yemeje ko yatorotse FARDC, yiyunga n’abarimo Makanika
    Muzashira mwa mbwa MWe mushaka gutegeka ahp mugeze hose mukumva ko muruta Andi moko

  3. Undi Colonel yemeje ko yatorotse FARDC, yiyunga n’abarimo Makanika
    Ahubwo yari yaratinze ariko ubwo abaye twirwaneho imana yimulenge izabana nawe

  4. Undi Colonel yemeje ko yatorotse FARDC, yiyunga n’abarimo Makanika
    Ahubwo yari yaratinze ariko ubwo abaye twirwaneho imana yimulenge izabana nawe

  5. Undi Colonel yemeje ko yatorotse FARDC, yiyunga n’abarimo Makanika
    Ahubwo yari yaratinze ariko ubwo abaye twirwaneho imana yimulenge izabana nawe

  6. Undi Colonel yemeje ko yatorotse FARDC, yiyunga n’abarimo Makanika
    Ahubwo yari yaratinze ariko ubwo abaye twirwaneho imana yimulenge izabana nawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *