Gen Muhoozi yifashishije uruzinduko rwe n’urwa Perezida Kagame mu Misiri akwena ‘ba Kirogoya’

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yifashishije uruzinduko Perezida Paul Kagame ari kugirira mu Misiri n’urwo aheruka kugirira muri iki gihugu mu gukwena abo yise ‘ba kirogoya’.

Kuva Ejo ku wa Gatanu Perezida Paul Kagame ari mu Misiri mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira muri iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika.

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Abdel Fattah Al-Sisi bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo.

Bombi kandi bayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo urubyiruko n’umuco, Siporo no guhugura abadipolomate yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Misiri nyuma y’iminsi ibiri Lt Gen Muhoozi Kainerugaba asoje uruzinduko rw’iminsi itanu na we yagiriraga muri iki gihugu.

Uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yagiriye uruzinduko mu Misiri, nyuma y’umunsi umwe avuye mu Rwanda mu ruzinduko rwasize Perezida Paul Kagame anamugabiye inka 10 zo mu bwoko bw’inyambo.

Muhoozi mu Misiri na we yagiranye ibiganiro na Perezida Abdel Fattah Al-Sisi wari wamutumiye, anaganira kandi n’abasirikare bakomeye muri kiriya gihugu.

Uyu mugabo yifashishije uruzinduko rwe n’urwa Perezida Kagame mu Misiri, yakwennye abo yita ba kirogoya avuga ko badashobora gusobanukirwa ibya mwishywa w’umuntu na nyirarume.

Kuri Twitter yagize ati: “Perezida Kagame ari mu Misiri na Perezida El-Sisi nyuma y’iminsi mike ndi yo. Politiki ya mwishywa [w’umuntu] na nyirarume iragoye cyane kuyumva kuri ba kidobya.”

Ni ubutumwa bwari buherekeje amafoto ya Perezida Paul Kagame ari kwakirwa na mugenzi we wa Misiri.

Aba Muhoozi yita ba kidobya aheruka gutangaza ko mu minsi yashize bari bashoye u Rwanda na Uganda mu ntambara y’ubucucu gusa Imana iragagoboka.

Ati: “Ndatekereza ko twageze kuri byinshi. Ba kirogoya basa n’abari bagiye kugera ko ntego yo kutugeza ku manga y’intambara. Ni Imana ishobora byose yadukuruye, idusubiza inyuma. Ubu turimo kuganira, turi mu bufatanye, imipaka irafunguye. Ndashimira abayobozi bacu baremye aya mahoro.”

Kainerugaba wagendereye u Rwanda tariki ya 22 Mutarama n’iya 14 Werurwe 2022 yemeza ko ibihugu biri mu murongo mwiza wo gukemura ibitarahise bikemukira mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gen Muhoozi yifashishije uruzinduko rwe n’urwa Perezida Kagame mu Misiri akwena ‘ba Kirogoya’
    “Nyirarume”? Ni uwuhe mubyeyi wa Muhoozi uvuka mu Rwanda?

  2. Gen Muhoozi yifashishije uruzinduko rwe n’urwa Perezida Kagame mu Misiri akwena ‘ba Kirogoya’
    “Nyirarume”? Ni uwuhe mubyeyi wa Muhoozi uvuka mu Rwanda?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *