Bamwe mu baturage bo mu Midugudu y’Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, barataka kujujubywa n’abajura barangajwe imbere n’uwitwa Salomo bo bita korodinateri w’abajura, biba amatungo, bagapfumura n’amazu bagamijwe kwiba indi mitungo. Bamwe muri aba baturage, BWIZA yabasanze mu isanteri ya Kampala, bavuga ko nta mutekano w’imitungo yabo uhari bitewe n’ubujura bumaze igihe muri ako gace ariko iki kibazo ntigishakirwe umuti urambye. Twizerimana Protais yavuze ko ubujura bumeze nabi. Ati “ Ubujura bwo bumeza nabi. Bariba ibitoki, ibigori, inka, inkoko, nta bintu batiba. Ubu bujura buri hose muri iyi midugudu yacu ya Kabaya, Rubindi mbese hose mu Kagari ka Bikara ubujura buragwiriye.” Yakomeje agira ati “ Abasambo batwiba barazwi. N’iyo babajyanye ntabwo bararamo kabiri. Hari abitwa ba Salomo ni umwana ukiri muto utakeka ariko ni we korodinateri ngo ayobora n’abo mu Muko. Akunze kuba yibereye aho mu Kampala yinywera inzoga. Sinzi niba ariho ategurira za operasiyo zo kwiba. Hari undi witwa Jene. Baherutse kujya kwiba inka i Bugarura, bayibagira aha hepfo. Bamwe barafunzwe abandi hafatwa ababyeyi babo kuko basanze inyama mu rugo iwabo. Perezida wabo ni Salomo, aba ari kwinywera mu Kampala. Ni nka korodinateri wabo, ayoboye n’ab’iyo mu Muko.” Umugabo witwa Willy yavuze ko “ Abajura bareze ino aha. Ntibaherutse kunyiba ingurube hano mu gikari. Si cyane ariko nta muntu wavuga ko ubujura bwa hano budakabije. Ni ukwirirwa turi gucunga aho kujya mu bindi bidufitiye akamaro. Ubu bujura buduteza n’igihombo. Ariko rero, mbona n’ubuyobozi byarabaniye. Wavuga ko ubu abajura barushije imbaraga ubuyobozi (aseka). Iyo bageze gurupoma (sitasiyo ya RIB iri mu Murenge wa Muhoza) bahita bagaruka.” Umukecuru Nyiranwgijabanzi atuye mu Mudugudu wa Rubindi twahuye na we agiye guhinga ahitwa mu Murago. Ati “ Abajura hano barahari, uragenda ugasanga baguciriye nk’ibitoki. Rimwe na rimwe bagapfumura amazu, bakavana amatungo mu biraro. Hari umujura ruharwa witwa Bahembera, sinzi n’iyo batuye.” Uwitwa Musabyimana Eugenie wo mu Mudugudu wa Kiruhura, ati “ Abajura barahari rwose ni benshi. Abenshi ni insoresore zirirwa zinywa, zirya zidakora. Zaratuzengereje cyane.” Umuyobozi w’Akagari ka Bikara, Uwase Triphine avuga ko “ Nta kibazo cy’umutekano muke uterwa n’abajura gihari.” Nta byinshi yashatse gutangaza, ngo “ Ndi mu nama.” Si ubwa mbere ikibazo cy’ubujura kivuzwe muri ako gace ariko ubuyobozi buri gihe burwanyiriza guhishira ko kidahari, aho kugishakira igisubizo. Ni mu gihe ubujura bwo muri ako gace bwafashe indi ntera aho buherutse no kwibasira Paruwasi Gatolika ya Nyakinama, hakibwa imifuka ya sima myinshi nk’uko hari abaturage babihamirije BWIZA.


