Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka biratangaza ko bigiye gukora ibarura rigamije kumenya abantu baba mu Rwanda badafite ubwenegihugu nyarwanda muri Mata 2022. Hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bice byegereye imipaka, hari abaturage bakunze kugaragaza ko bafite inyota yo kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda. Bavuga ko bamaze imyaka myinshi mu Rwanda ariko kubona ubwenegihugu bwarwo bikaba bikomeje kubabera imbogamizi. Muri abo baturage harimo n’abatagira indangamuntu. Ibiro bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka biravuga ko hagiye kubarurwa abo baturage ubundi buri wese hagasuzumwa ikibazo cye. Bivuga ko kuri ubu harimo guhugurwa abazagira uruhare muri iryo barura ry’abadafite ubwenegihugu nyarwanda, ibarura biteganyijwe ko rizatangira mu kwezi gutaha kwa kane. Umuyobozi ushinzwe serivisi zihabwa abenegihugu mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka, Jean Damascène Rusanganwa yabwiye RBA ko mu cyegeranyo cyakozwe n’inzego z’ibanze mu 2012, habaruwe abantu 9518 batari bafite ubwenegihugu. Agashimangira ko ubu hategerejwe imibare izava mu ibarura rigiye gukorwa n’uru rwego, bizavamo bikazashyikirizwa inzego zishinzwe gufata ibyemezo bijyanye n’itangwa ry’ubwenegihugu nyarwanda.


