Umunyarwandakazi uba muri Uganda yegukanye igihembo mu Buhinde

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda Kantengwa Judith Heard, akaba umunyamideli ukorera muri Uganda, yegukanye igihembo cya Nyampinga mpuzamahanga wa Afurika w’Ibidukikije (Miss Environment Africa International), mu irushanwa ryaberaga mu Buhinde.

Kantengwa usanzwe ari Miss Environment International yagiye i Mumbai mu byumweru bibiri bishize, yitabiriye irushanwa ryari ririmo inkumi zitandukanye zavuye mu bihugu 36, aho insanganyamatsingo yagiraga iti ” ‘Beauty starts with environmental care’.

Muhumuza Brian uyobora Bryan Morel Publications uri kumwe na Kantengwa mu Buhinde yatangaje ko uyu munyamideli azagaruka muri Uganda mu cyumweru gitaha, agatangiza ubukangurambaga mu bijyanye no gukusanya imyanda ya pulasitiki, kuyitunganya no gutera ibiti ahantu hatandukanye mu gihugu.

Uyu kandi yegukanye ikamba, seritifika (certificate) na kontaro yo kwamamaza itaramenyakana ibiyikubiyemo yahawe n’Umuyobozi wa Miss environment International, Rushikesh Mirajkar.

Mu bantu bandi banyamideli bari bitabiriye ibyo birori harimo abava mu bihugu nka: South Sudan, United Kingdom, Seychelles, Mauritius, Peru, Greece, Bolivia, RĂ©union Island, Columbia, Philippines, Nigeria, Cyprus, India, Belgium, Rodrigues Island n’Ubufaransa.

Judith Heard ni Umunyarwandakazi uzwi mu kwerekana imideli, yubatse izina muri Uganda. Ni umubyeyi w’abana barimo umwe yafashe akiyemeza kumurera ndetse n’impanga yabyaranye n’umugabo we, Umunyamerika Dr. Alex Heard unamwongerera imbaraga mu bikorwa bye byo kumurika no guhanga imideli. Gusa baje gutandukana mu 2019 nyuma y’imyaka 13 babana.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umunyarwandakazi uba muri Uganda yegukanye igihembo mu Buhinde
    Ariko kuki mukunda ibyagandi mukabyiyitirira?Uganda mwayitije uzayihagarira noneho.wagira ngo ntabantu babayo Inkuru nkiyi ituma nanga ikinyamakuru kuko ntakizima mba nkuyemo.

  2. Umunyarwandakazi uba muri Uganda yegukanye igihembo mu Buhinde
    Ariko kuki mukunda ibyagandi mukabyiyitirira?Uganda mwayitije uzayihagarira noneho.wagira ngo ntabantu babayo Inkuru nkiyi ituma nanga ikinyamakuru kuko ntakizima mba nkuyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *