Urukiko rwa Gisirikare rw’i Ouagadougou muri Burkina Faso, rwakatiye igifungo cya burundu Blaise Compaoré wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu nyuma yo kumuhamya kwica Capt. Thomas Sankara yasimbuye ku butegetsi nyuma yo kubumuhirikaho.
Urukiko rwasanze Compaoré yaragize uruhare mu rupfu rw’uriya rwa Sankara mu 1987 ubwo yahirikwaga ku butegetsi.
Ni nyuma y’amezi atandatu ruburanisha uru rubanza rwatinjijwe na Coup d’état yabaye muri Burkina Faso mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Capt. Thomas Sankara abenshi bafata nka “Che Guevara wa Afurika”, yageze ku butegetsi binyuze muri Coup d’état yo mu 1983, aba imbarutso y’ibitekerezo byaganishije ku mpinduramatwara y’umugabane wa Afurika yo kwigobotora imyumvire ya gikoloni.
Urugendo rwe ku Isi rwarangiye ku itariki ya 15 Ukwakira mu 1987, ubwo we n’abandi bantu 12 bari kumwe na we barasirwaga ku ngoro ye i Ouagadougou ubwo bari bateraniye mu nama.
Ubu bwicanyi bwahuriranye n’ihirika ry’ubutegetsi ryasize Blaise Compaoré wari umuntu wa hafi ye ari we umusimbuye.
Urukiko kuri uyu wa Gatatu rwanzuye ko Compaoré ahamwa no kugira uruhare mu rupfu rwa Sankara, rumuhanisha igifungo cya burundu.
Ni igifungo cyanahawe Hyacinthe Kafando wahoze akuriye abashinzwe kumurinda, cyo kimwe na Gen Gilbert Diendéré wari umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cya Burkina Faso ubwo Sankara yicwaga.
Blaise Compaoré yahanishijwe igifungo cya burundu, mu gihe ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye imyaka 30 y’igifungo.
Uyu mukambwe w’imyaka 71 y’amavuko ntiyari mu rukiko ubwo yakatirwaga kuko kuva muri 2014 ubwo yeguzwaga n’imyigaragambyo y’abaturage yahise ahungira muri Côte d’Ivoire.
Mu myaka 27 Compaoré yamaze ategeka Burkina Faso, yari yarakunze kuzimangatanya ibyerekeye urupfu rwa Sankara; ibyatumye abantu batangira kumukekaho kurutegura.
Nyuma yo kuva ku butegetsi ni bwo umurambo wa Sankara wataburuwe, bica inzira ya ruriya rubanza rwari rumaze igihe kirekire rutegerejwe.
Mu iburanisha abatangabuhamya bavuze uburyo Sankara na Compaoré wari umwe mu bantu ba hafi ye cyane bashwanye, ahanini bigizwemo uruhare n’amahanga yashakaga kumwikiza.
Ni ku mpamvu z’uko atagiraga ubwoba bwo kurwanya amategeko y’ibihugu bikomeye, birimo n’u Bufaransa bwari bwarakoronije Burkina Faso.
Abdoul Salam Kaboré wari Minisitiri wa Siporo ku butegetsi bwa Sankara, yavuze ko urupfu rwe rwabaye “umusaruro w’igitutu yari amaze igihe ashyirwaho n’abategetsi batandukanye barimo Félix Houphouët Boigny” wayoboraga Côte d’Ivoire akanaba inshuti y’u Bufaransa.
Ibi byanashimangiwe na Moussa Diallo wari umujyanama wa Sankara wavuze ko nta gushidikanya ko urupfu rwe rwari rwarateguwe ndetse ko Houphouët Boigny “yari mu mutima wo kurutegura.”
Byavuzwe ko uriya wari Perezida wa Côte d’Ivoire ubwe yari yarigeze kwibwirira Sankara ati: “Ugomba guhinduka, hanyuma utabikora tukazakwihindurira.”
Muri uru rubanza ubushinjacyaha bwasobanuye birambuye uko agatsiko kishe Sankara kinjiye aho we na bagenzi be bari bateraniye, kakica abarinzi be mbere yo kwica abari hamwe na we umwe ku wundi.
Inzobere zagaragarije urukiko ko Sankara yarashwe amasasu arindwi mu gituza na rimwe mu mugongo mbere yo gushiramo umwuka.
Abaregwa babwiye urukiko ko abantu 12 bapfanye na Thomas Sankara barashwe ubwo hageragezwaga kumuta muri yombi, nyuma yo gushwana na Blaise Compaoré kubera kutumvikana ku cyerekezo yahaga igihugu.
Muri bo nta n’umwe wigeze wemera icyaha cyangwa ngo asabe imbabazi nk’uko Prosper Farama wunganiraga mu mategeko umuryango wa Sankara yabitangarije AFP.


