M23 yemeje ko FARDC, FDLR na Nyatura zayigabyeho ibitero

Sangiza iyi nkuru

Umutwe witwaje intwaro wa ARC (Armée Révolutionaire Congolaise) uzwi nka M23 wemeje ko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC zifatanyije na FDLR irwanya Leta y’u Rwanda hamwe na Mai Mai Nyatura, zayigabyeho ibitero ku birindiro byayo bine mu gitondo cy’uyu wa 6 Mata 2022.

Mu gitondo ni bwo muri teritwari ya Rutshuru humvikanye amakuru y’uko FARDC yifatanyije na Batayo ya FDLR yitwa Jericho cyangwa CRAP iyobowe na Colonel Ruhinda, zagabye ibitero kuri M23 mu birindiro byayo biri mu duce twa Runyoni, Kinyamahura na Kanombe kandi ngo byari bikomeje.

Umuvugizi wa ARC, Major Willy Ngoma mu itangazo amaze gushyira ahagaragara mu buryo bw’amashusho mu kanya gashize, yasobanuye ko ibitero uyu mutwe witwaje intwaro wagabweho byarimo na Mai Mai Nyatura, kandi ngo byagabwe ku birindiro byayo bine.

Maj. Ngoma muri iri tangazo, yagaragaje ko uyu mutwe ubabajwe no kuba FARDC ifatanyije n’iyi mitwe, byawugabyeho ibitero kandi tariki ya 1 Mata 2022 warafashe icyemezo cyo guhagarika ibitero, ukanabitangaza ku mugaragaro, kugira ngo habeho ibiganiro by’amahoro bigamije gushyira mu bikorwa amasezerano abarwanyi bawo bagiranye na Leta.

Yagize ati: “Tariki ya 1 Mata 2022 twashyize umukono ku cyemezo cyo guhagarika ibitero kugira ngo guverinoma itegure ibiganiro bigamije gukemura ikibazo. Ariko FADRC yifatanyije na FDLR na Nyatura baje kutugabaho ibitero.”

Umuvugizi wa ARC yavuze ko icyo bifuza ari amahoro, ariko ngo FARDC nikomeza kubashotora ibagabaho ibitero, na bo bazakomeza kwirwanaho, kandi bagasubiza mu buryo bukomeye. Ati: “Turashaka amahoro. Mu by’ukuri turashaka amahoro ariko ntabwo babishaka, bahisemo intambara. Bityo natwe twabasubizanyije ingoga.”

Abarwanyi M23 na Leta ya RD Congo barapfa amasezerano bagiranye yo kubasubiza mu buzima busanzwe, ababyifuza bakajya muri FARDC, ariko ntiyubahirizwe. Aya masezerano yabayeho ubwo uyu mutwe wari wararambitse intwaro, bamwe mu bari bawugize bagahungira muri Uganda, abandi mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. M23 yemeje ko FARDC, FDLR na Nyatura zayigabyeho ibitero
    Imana itange ubwenge kuko muri 2022 abacyifuza gupfubusa barababaje

  2. M23 yemeje ko FARDC, FDLR na Nyatura zayigabyeho ibitero
    Imana itange ubwenge kuko muri 2022 abacyifuza gupfubusa barababaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *