Kalisa uyobora EABC arasaba ibihugu bya Afurika korohereza ubucuruzi

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’urwego rw’abikorera mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, EABC (East African Business Council), Kalisa John Bosco arasaba ibihugu byo muri Afurika korohereza ubucuruzi, nk’uko bikubiye mu mugambi w’isoko rusange rihuza uyu mugabane, AfCFTA.

Kalisa yabisabiye mu nama yo kuri uyu wa 6 Mata 2022 yifashishije ikoranabuhanga y’abayobozi bo muri EABC n’abagize komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu, ishami rya Africa (ECA).

Abitabiriye iyi nama baganiriye ku buryo ubukungu bw’ibihugu byo muri aka karere bwari bwarazahajwe n’icyorezo cya Covid-19 bwari butangiye kuzanzamuka ariko hakikubitiraho ikibazo cy’intambara irimo kubera muri Ukraine nk’uko byagaragajwe na Mama Keita uhagarariye ECA mu karere.

Kubera ibi bibazo, Keita yasabye ko ibihugu byo muri aka karere na Afurika muri rusange byakongera imbaraga mu bikorwa birimo ubuhinzi, iterambere ry’inganda, serivisi n’ubucuruzi kugira ngo kazabashe kutajegajezwa n’ibibazo biri hanze y’umugabane nk’iyi ntambara ya Ukraine.

Kalisa yagaragaje ko hari igisubizo kirambye umugabane wa Afurika witeze kubonera ibi bibazo binyuze muri iri soko rusange. Ati: “AfCFTA yitezweho kongera ibyo Afurika yinjiza ku gipimo cya 7% kugeza kuri miliyari 450 z’amadolari ya Amerika, no kongera ubucuruzi bukorerwa imbere muri Afurika kuri 81% nk’uko ubushakashatsi bwa Banki y’Isi bubivuga.”

Yasabye ibihugu bya Afurika korohereza ubucuruzi, bivanaho ikiguzi gicibwa abambutsa ibicuruzwa ku mipaka, anasaba abikorera kwitabira iri soko rusange.

Iyi nama yarimo kandi abayobozi 150 bahagarariye za guverinoma z’ibihugu be 14 (u Burundi, Comoros, RDC, Djibouti, Ethiopia, Eritrea, Kenya, Madagascar, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan y’Epfo, Tanzania na Uganda), abikorera, abanyamakuru, abahanga n’abafatanyabikorwa mu iterambere mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *