U Rwanda mu bihugu bititabiriye itora ry’umwanzuro uhagarika u Burusiya muri UNHRC

U Rwanda ruri mu bihugu kuri uyu wa Kane bititabiriye itora ry’umwanzuro uhagarika u Burusiya mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu (UNHRC). Kuri uyu wa Kane ni bwo u Burusiya bwahagaritswe muri UNHRC buzira gutangiza intambara muri Ukraine. Umwanzuro uhagarika iki gihugu muri kariya kanama watorewe mu nteko rusange ya Loni yateraniye i […]

Kalisa uyobora EABC arasaba ibihugu bya Afurika korohereza ubucuruzi

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’urwego rw’abikorera mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, EABC (East African Business Council), Kalisa John Bosco arasaba ibihugu byo muri Afurika korohereza ubucuruzi, nk’uko bikubiye mu mugambi w’isoko rusange rihuza uyu mugabane, AfCFTA. Kalisa yabisabiye mu nama yo kuri uyu wa 6 Mata 2022 yifashishije ikoranabuhanga y’abayobozi bo muri EABC n’abagize komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye […]

Nigeria: Abapolisi bagiye gukora imyigaragambyo bagereranya n’imperuka

Abapolisi bo muri Nigeria bateguje Leta ko bateganya gukora imyigaragambyo bagereranya n’imperuka, babitewe n’uko yanze kuzuza isezerano yabahaye ryagombaga kuba igisubizo ku mibereho yabo mu kazi no mu buzima busanzwe. Nk’uko Sahara Reports ibivuga, aba bapolisi barakaye bagombaga gukorera iyi myigaragambyo mu murwa mukuru, Abuja, tariki ya 26 Werurwe 2022, basaba gukemurirwa ikibazo cy’umushahara muto, […]

M23 yigambye guha isomo FARDC na FDLR, bakizwa n’amaguru

Umutwe wa M23 watangaje ko wahaye isomo Ingabo za Congo Kinshasa zawugabyeho igitero zifatanyije n’imitwe ya FDLR na Nyatura, bikaba ngombwa ko bakizwa n’amaguru. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru. Ku wa Gatanu tariki ya 01 Mata uyu mutwe wari watangaje ko wahagaritse imirwano […]

Kagame explique pourquoi l’APR ne s’est pas vengĂ©e des tueries des Tutsi

fpvkzbrxsasfio1.jpg

Aujourd’hui, le Rwanda et le monde cĂ©lèbrent la 28e commĂ©moration du gĂ©nocide de 1994 contre les Tutsi. Le prĂ©sident Kagame a expliquĂ© pourquoi les rebelles du Front Patriotique Rwandais ont choisi de ne pas se venger. L’Ă©vĂ©nement pour commencer la semaine de deuil national a eu lieu au MĂ©morial du gĂ©nocide de Kigali. L’Ă©vĂ©nement a […]

Monitoring and Evaluation Officer at Bella Flower

MONITORING &EVALUATION OFFICER Reporting to the Chief Executive Officer DUTIES AND RESPONSABILITIES Designing and implementing the M&E activities, assisting the Planning Manager in preparing Quarterly/Annual reports and monitor the activities on a regular basis. Responsible for the design, coordination and implementation of the monitoring and evaluation framework. He/she will develop a systematic monitoring framework to […]

Uvira: RED-Tabara irashinjwa gusahura inka zisaga 500 z’Abanyamulenge

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kiziba, muri Gurupoma ya Bijombo, muri Teritwari ya Uvira (Kivu y’Amajyepfo) mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bavuga ko kuri uyu wa Gatatu ushize, inyeshyamba z’Abarundi zo mu mutwe witwaje intwaro wa Red Tabara zasahuye inka zirenga 500. Uyu mutwe w’inyeshyamba nturagira icyo uvuga kuri ibyo birego. Bamwe […]

Kagame sheds light on how RPA did not take revenge of Tutsi killings

President of Rwanda, Paul Kagame, has opened up that then the rebels RPA/INKOTANYI, did choose not to take revenge on those who were responsible for killings of more than one million of Tutsi in 1994. Speaking during the event that begins the week of 28th of commemoration of genocide against the Tutsi in Gisozi, Kigali, […]

Perezida Kagame yavuze ko byari korohera Inkotanyi guhorera Abatutsi, ariko zihitamo kutabikora

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko byari korohera ingabo za RPA zari zishamikiye ku ishyaka RPF Inkotanyi guhorera Abatutsi bicwaga muri jenoside, ariko zahisemo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge aho kubikora. Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu ijambo ritangiza icyumweru cyo kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi n’iminsi 100 yo kubibuka ku nshuro ya 28, kuri uyu […]

“La Maison Française” ya Kaminuza ya New York igiye guha icyubahiro Louise Mushikiwabo

“La Maison Française” ya Kaminuza ya New York igiye guha icyubahiro Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, muri Gala (Gala Benefit) izaba ku itariki ya 16 Mata 2022. Iyi Gala ikusanyiriza inkunga kimwe mu bigo bikora cyane ibijyanye n’ubutwererane mu by’ umuco n’ubwenge hagati y’Isi ivuga igifaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko […]

Rusizi & Nyamasheke: Biyemeje batazuyaje kuba umusemburo w’amahoro no guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside

Amatsinda aharanira amahoro yo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, yahawe amahugurwa ayafasha gukora ubuvugizi ku bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda, birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, amakimbirane yo mu miryango, abana bata amashuri n’ibindi. Ni amahugurwa agamije amahoro arambye n’itermabere kuri bose rishingiye ku mibereho myiza. Aya matsinda agera ku icumi ari mu mirenge imwe n’imwe y’utu […]

Arsenal yifatanyije n’Abanyarwanda #kwibuka28

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ibinyujije mu bakinnyi bayo, yageneye Abanyarwanda ubutumwa bubafata mu mugongo mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 28. Muri Videwo igaragara ku rubuga rwa Twitter rw’iyi kipe y’i Londres, abakinnyi bayo bavuga ko umuryango mugari wa Arsenal wifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe. Ni ubutumwa bwatambukijwe […]

Asobanura uko Padiri Ubald yishyuriye abana be amashuri, kandi yaricishije umubyeyi we

Sinzabakwira Straton wabaye Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Karengera muri Perefegitura ya Cyangugu (ubu ni mu murenge wa Karengera, akarere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba), asobanura uko Padiri Ubald Rugirangoga yishyuriye abana be amashuri, kandi yaragize uruhare mu rupfu rwa nyina muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Sinzabakwira mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV muri Werurwe […]

Menya byinshi ku mashereka, ifunguro ry’umwana kuva akivuka

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rigira inama ababyeyi konsa umwana kuva akivuka, agatungwa n’amashereka yonyine nta kindi avangiwe kugeza agize amezi atandatu. Ibi ni nabyo Leta y’u Rwanda isaba buri mubyeyi. Birinda umwana kurwaragurika, kwangirika kw’inzira ye y’igogora, no kugwingira ku mubiri no mu bwenge. Amashereka akorerwa mu dusabo twitwa “glandes mammaires” duherereye […]

Perezida Museveni yazamuye mu ntera ba Ofisiye 76 barimo Col. Rugumayo wa CMI

Perezida Museveni, akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo za Uganda, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 76 ba UPDF bo mu nzego zitandukanye. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa tweet rw’umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo, Perezida yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo umuyobozi wungirije ushinzwe iperereza rya gisirikare (CMI), Col Abdul Rugumayo, wagizwe Brig. General. “Nyakubahwa Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga […]

Uwahoze ari Perezida wa Burkinafaso uherutse guhirikwa yarekuwe

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 6 Mata, umuvugizi wa Guverinoma ya Burkifaso, Lionel Bilgo, yatangaje irekurwa ry’uwahoze ari Perezida Roch Marc Christian KaborĂ©. Uyu yatawe muri yombi ku ya 24 Mutarama, nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi rya gisirikare riyobowe na Lt. Col. Paul-Henri Sandaogo Damiba. Ni ibyishimo ku bantu bari bategereje batihanganye irekurwa ry’uwahoze ari perezida […]

RDC: Undi musirikare wa MONUSCO yiciwe hafi ya Ituri

MONUSCO yongeye kujya mu cyunamo nyuma y’aho umwe mu basirikare bayo yongeye kwicirwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuwa Kabiri ushize. MONUSCO iri mu bihe bitoroshye. Icyumweru kimwe nyuma y’impanuka ya kajugujugu yahitanye abasirikare bayo umunani muri Tshanzu, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, undi musirikare w’Umuryango w’Abibumbye yaguye, na none kuri uyu wa […]

Umugore wa Sankara yishimiye igifungo cya burundu cyakatiwe Compaoré

Umugore wa Thomas Sankara wabaye Perezida wa mbere wa Repubulika ya Burkina Faso, Mariam Sankara, yagaragaje ko yishimiye igifungo cya burundu urukiko rwakatiye Blaise CompaorĂ©. Sankara wari ufite imyaka 37 y’amavuko, yiciwe mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 15 Ukwakira 1987 n’agatsiko k’abasirikare byavugwaga ko bari intumwa za CompaorĂ© wahise amusimbura ku butegetsi. Mu gihe […]

Ibihugu 10 bya mbere bifite ingabo nyinshi ku mugabane wa Afurika

egyptian-armed-forces-fd0463d4-717d-4027-ae81-9eda2dbfdf0-resize-750.jpg

Mu gihe hari impungenge ko hashobora kubaho Intambara ya gatatu y’Isi yose nyuma y’amakimbirane mashya nk’ibitero by’u Burusiya muri Ukraine, ushobora kuba wibaza igihugu cya Afurika gifite ingabo nyinshi. Twifashishije Business Insider Africa, twifuje kukugezaho urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere bifite ingabo nyinshi ku mugabane. 1. Misiri Abasirikare bose: 1.300.000 Abari mu kazi: 438,500 Abitwara […]

Uwilingiyimana yigeze kubaza Burugumesitiri impamvu adahagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi

Iyari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside, CNLG, mu gitabo kivuga ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Gisenyi, yasobanuye ko n’ubwo abategetsi bo hejuru bakoreshaga inama zigamije gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, hari bamwe mu batari bashyigikiye uyu mugambi. CNLG muri iki gitabo kiri ku rubuga rwa MINUBUMWE, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda […]

#Kwibuka28: Ubutumwa bwa Loni ku batuye u Rwanda n’Isi

Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kane wifatanyije n’u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange kwibuka no kuzirikana ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Mata ni bwo u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwibuka no kuzirikana Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe mu 1994. Loni mu butumwa bwayo bujyanye n’uyu […]

Umugambi wo kwica Habyarimana nyuma yo kwemera amasezerano na FPR Inkotanyi

Iyari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside, CNLG (ubu inshingano zayo zimuriwe muri Minisiteri y’Ubumwe n’inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE), isobanura mu buryo burambuye uko jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, mu burengerazuba bw’u Rwanda. Mu nyandiko y’impapuro 450 iri ku rubuga rwa MINUBUMWE, ikubiyemo inyandiko zitandukanye, ubuhamya ndetse n’ibyatangajwe n’ibinyamakuru, […]

Rwanda marks 28th commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi

Today, Rwanda and the world mark the 28th commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi. The event to begin the national mourning week will be held at The Kigali Genocide Memorial. The event will also held in the villages across Rwanda in the morning while President Kagame is to address the nation at midday. […]

U Rwanda ruribuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi

fpt_kcjxmaexg_e.jpg

Kuri uyu wa Kane tariki 7 Mata 2022, Abanyarwanda n’abatuye Isi yose muri rusange baribuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanatangira icyumweru cy’icyunamo. Mu Rwanda, gahunda zo kwibuka zirabera mu midugudu yose; ku rwego rw’Igihugu bikaba bibera ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi. Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), yatangaje ko Kwibuka ku nshuro ya […]