Umutwe wa M23 watangaje ko wahaye isomo Ingabo za Congo Kinshasa zawugabyeho igitero zifatanyije n’imitwe ya FDLR na Nyatura, bikaba ngombwa ko bakizwa n’amaguru.
Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru.
Ku wa Gatanu tariki ya 01 Mata uyu mutwe wari watangaje ko wahagaritse imirwano ugasubira mu birindiro byawo biri mu misozi ya Chanzu na Runyoni, mu rwego rwo kureka ngo Guverinoma ya RDC itegure ibiganiro byo gushyira iherezo ku makimbirane impande zombi zimaze imyaka hari 10 zifitanye.
M23 biciye mu muvugizi wayo, yavuze ko yatunguwe no kugabwaho ibitero na FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro yihuje na yo.
Ati: “Twatunguwe no kubona FARDC yihuje na FDLR na Nyatura, baza kudutera.”
Major Ngoma yavuze ko M23 yashoboye gusubiza inyuma iki gitero n’imbaraga nyinshi, iha isomo abari bakigabye ku buryo bakijijwe n’amaguru.
Ati: “Hanyuma twasubije n’imbaraga nyinshi. Reka mbivuge neza, twasubizanyije imbaraga. FARDC bakwiye imishwaro, bajugunye imbunda zabo ndetse n’amasasu. Bakoze icyo twita kwirukanka nk’abasivile. Bahunze bakwira imishwaro.”
M23 yatangaje ko izakomeza kwirinda mu buryo bwose bushoboka.
Yunzemo iti: “Turashaka amahoro, mu by’ukuri turashaka amahoro twahagaritse imirwano kugira ngo habeho amahoro; ariko bo ntibabishaka. Bahisemo intambara rero twabasubizanyije imbaraga kandi nibongera kugaruka mu matware yacu tuzabasubizanya ingonga.”



2 Responses
M23 yigambye guha isomo FARDC na FDLR, bakizwa n’amaguru
Nkurikije amashusho ava ku zindi channels, ibivugwa hano bihabanye n’ukuri! M23 yakubititse kabisa! Mutwereke amashusho ahinyuza ariya ari ku zindi mbuga. Ese ubundi umuntu utsinda asaba guhagarika imirwano? Aho niho ruzingiye!
M23 yigambye guha isomo FARDC na FDLR, bakizwa n’amaguru
Nkurikije amashusho ava ku zindi channels, ibivugwa hano bihabanye n’ukuri! M23 yakubititse kabisa! Mutwereke amashusho ahinyuza ariya ari ku zindi mbuga. Ese ubundi umuntu utsinda asaba guhagarika imirwano? Aho niho ruzingiye!