Urukiko rukuru rukomeje kuburanisha urubanza Twagirayezu Wenceslas aregwamo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, humvwa abatangabuhamya bamushinja n’abamushinjura.
Ku wa Mbere tariki ya 18 Mata ni bwo aba batangabuhamya batangiye kumvwa, i Rubavu mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gisenyi.
Icyo gihe humviswe ubuhamya bw’uwitwa Gasenge Etienne wemera ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umwicanyi ruharwa, akavuga ko Twagirayezu bafatanyaga; n’ubwo undi ahamya ko atamuzi.
Gasenge wari warakatiwe imyaka 15 y’igifungo yarangije ubuhamya bwe ku wa Gatatu tariki ya 20 Mata.
Uyu mutangabuhamya watanzwe n’ubushinjacyaha ku wa Mbere yabwiye Urukiko ko mbere y’uko Jenoside iba mu cyahoze ari Gisenyi, habanje kuba inama zo kwitegura ku buryo nta mututsi n’umwe washoboraga kumenya ibyabaga ngo ajye muri Congo.
Ati: “Tariki 8 z’ukwa kane yari ari ino mu Rwanda, ndibuka ko twavuye i Mudende mu bwicanyi tariki 7 na ho tariki 8 tujya Busasamana kuri Paruwasi bari kuvuga ngo abatutsi bananiranye”.
Gasenge avuga ko aho i Busasamana Twagirayezu yari ahari afite imbunda ya L4, ndetse avuga ko bombi bavuganye mu gihe cy’ubwo bwicanyi.
Twagirayezu, yabwiye urukiko ko atazi uyu mugabo ndetse atigeze abonana cyangwa avugana na we kandi ibyo avuga ko yari umwalimu cyangwa umupastori abeshya.
Gasenge yahise asubiza ati: “Aranzi nijye Gasenge Etienne umugabo w’interahamwe wari urwaye amavunja wagendaga atambitse ibirenge.”
Gasenge yahise akura ifoto mu mufuka ayereka urukiko n’abaje gukurikirana iburanisha barimo abavuye muri Denmark, avuga ko ari iya Twagirayezu Wenceslas.
Yavuze ko iyo foto yayihawe n’abo mu muryango wa Twagirayezu ngo azabafashe kumuvanisha ku rutonde rwa ba ruharwa bakurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda.
Ati: “Ninjye wari umwicanyi wa ruharwa muri 94, nyuma [ya jenoside] ni jyewe wemezaga ko umuntu twari turi kumwe mu bwicanyi cyangwa se nkabihakana.”
Twagirayezu n’umwunganizi we bavuze ko bitemewe ko umuntu agendana ifoto y’undi uko yishakiye akayerekana mu rukiko.
Ku wa Gatatu ubwo Gasenge yakomezaga ubuhamya bwe, Twagirayezu Wenceslas yavuze ko mu nyandikomvugo yo ku wa 22 Gicurasi 2020 Gasenge yavuze amagambo maremare y’uko “ifoto byari ngombwa ko ayigira kuko twakoranaga”, mu gihe muri 2021 bwo yavuze ko yayihawe n’umuryango we wamuteretaga ngo azamuvugire.
Yabwiye urukiko ko birimo urujijo.
Gasenge Etienne yasobanuye ko aheruka Twagirayezu muri Mata 1994. Yavuze ko Muri 2013 Umuryango we ukimenya ko yafatiwe muri Denmark, Kaberuka Theophile wo mu muryango we yamwegereye amusaba kureba uko yazamuhakanira.
Avuga ko yabajije uwo Kaberuka ati: “Se ko muheruka kera nzamubwirwa n’iki?”, undi amubwira ko azamubonera ifoto ye.
Gasenge yavuze ko umuryango wa Twagirayezu nyuma waje kumwegera umusaba kuwusubiza ya foto, ahitamo kubyanga kuko yumvaga azayikoresha mu kugaragaza ukuri.
Me Bruce Bikotwa wunganira Twagirayezu yavuze ko mu nyandikomvugo Gasenge yakoze mu Ukuboza 2021, yabajijwe n’ubushinjacyaha niba azi Twagirayezu, akavuga ko amuzi hagati ya 1991 na 1992; ubundi akavuga ko mu gihe cya Jenoside yari kumwe na Twagirayezu mu bwicanyi; asaba Urukiko kumubaza ukuri muri ibi.
Gasenge yavuze ko mu gihe cy’amashyaka menshi yavaga muri MRND ndetse akaba yarahuriraga na Twagirayezu muri za mitingi, mbere yo gushyira Jenoside mu bikorwa mu cyahoze ari Gisenyi.
Yavuze ukuri kwe ari uko hagati ya 1991/92 bahuriraga mu mashyaka, nyuma mu 1994 bahurira mu bwicanyi.
Uyu yavuze ko azi neza Twagirayezu, yaba ababyeyi be ndetse n’aho yari atuye.
Me Bikotwa yavuze ko Gasenge mu nyandikomvugo yavuze ko ifoto ya Twagirayezu yayihawe n’umuryango we, hanyuma muri raporo y”umushinjacyaha ho akavuga ko yari ayisanganywe nk’umuntu bari basanganywe, asaba kubitangaho umucyo.
Gasenge yasubije ko “Njyewe nari nshinzwe interahamwe Twagirayezu ashinzwe kubiba urwango…Ashoboea kuvuga ko atanzi ariko njye ndamuzi gusumbya uko yiyizi, rero kuvuga ko atanzi wasanga yaranyibagiwe, ayo ni amakosa ye si ayanjye.”
Gasenge yavuze ko yahishe ubushinjacyaha ifoto ya Twagirayezu kugira ngo uwamuhaye iyo foto atagira ibibazo.
Twagirayezu yongeye kwamagana imvugo ya Gasenge imushinja kuba umuvandinwe wa Kaberuka, ashimangira ko ari we mukuru rukumbi wasigaye mu muryango w’iwabo.
Umwunganizi we yavuze ko mu nyandikomvugo yo muri Gicurasi 2020, Gasenge yabajijwe uruhare rwa Twagirayezu muri Jenoside, akavuga ibyo yakoze mbere ya 1994, yabazwa uruhare rwa rwe nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana avuga ko ntacyo amuziho.
Ati: “Urukiko rufate ikihe gisubizo?”
Gasenge yavuze ko ukuri kwe ari uko we na Twagirayezu bakoranye Jenoside.
Yavuze ko mu gitero cyo kwa Gacamena uwitwa Bunani Jean yafashe umututsikazi amuca ibere arinagira imbwa kandi Twagirayezu arebera. Yavuze ko uregwa yagombye kuba asobanura icyo yahakoraga kuri bariyeri afite n’imbunda.
Ati: “Niba koko atari umwicanyi yari aje gukora iki kuri iyo bariyeri yo kwa Gacamena? Ibyo wagombye kuba ubimubaza. Kuki mushaka ko musubiriza kandi ahibereye?”
Gasenge yavuze ko ubu biri amahire ko umwanzi ubushinjacyaha buhanganye na we ahari, nyuma y’igihe kirekire atamubonaho na rimwe.
Wenceslas Twagirayezu w’imyaka 54 y’amavuko akomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bya Jenoside buvuga ko yakoreye ahantu hatandukanye harimo ahahoze kaminuza ya Mudende, kuri kiliziya gatolika ya Busasamana, ahiswe kwa Gacamena, n’ahiswe Komine Rouge.
Uyu mugabo washyikirijwe u Rwanda na Denmark muri 2018, ahakana ibyaha aregwa akavuga ko byabaye ari muri Kongo.
Abatangabuhamya 23 barimo icyenda bamushinja na 14 bamushinjura ni bo bagomba kumvwa kugeza Ejo ku wa Gatanu.


