Ikipe ya AS Kigali yatsinze Gasogi United ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wabaye kuri uyu wa Gatanu.
Ni umukino AS Kigali yari yakiriyemo Gasogi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ibitego bibiri byatsinzwe na Bavakure Ndekwe FĂ©lix wahuraga na Gasogi United yahozemo ni byo byafashije AS Kigali kwegukana amanota atatu y’uyu mukino.
Ni ibitego uyu musore ukina hagati mu kibuga yatsinze ku mipira yombi yagiye ahabwa na rutahizamu Aboubakar Lawal.
AS Kigali y’umutoza Cassa Mbungo AndrĂ© ni umukino wa kabiri yakinaga na Gasogi United, dore ko yaherukaga kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza w’Igikombe cy’Amahoro.
Iyi Gasogi United ni yo yari yabanje gufungura amazamu ku munota wa mbere w’umukino ibifashijwemo n’umunya-Tchad Hassan Djibrine wari uhawe umupira n’umunya-Centrafrique Malipangou Christian ThĂ©odore.
Gutsinda Gasogi United byatumye AS Kigali ifata umwanya wa kane n’amanota 40 irushwa inota rimwe na Rayon Sports ya gatatu igomba kwisobanura na Police FC kuri uyu wa Gatandatu.
AS Kigali na Gasogi United ziracyafitanye undi mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe mu cyumweru gitaha.



2 Responses
AS Kigali ya Cassa yasubiriye Gasogi United
KNC uzicuza igituma wirukana gassa,reka agutsinde paka.nejo azagusubire.nta byu mupira uzi.powa
AS Kigali ya Cassa yasubiriye Gasogi United
KNC uzicuza igituma wirukana gassa,reka agutsinde paka.nejo azagusubire.nta byu mupira uzi.powa