Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ejo ku wa Gatanu yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Mwai Kibaki wahoze ari Perezida wa Kenya.
Ni umuhango wabereye kuri Stade ya Nyayo i Nairobi, witabirwa n’abanya-Kenya ndetse n’incuti zabo babarirwa mu bihumbi.
Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente ari mu banyacyubahiro bitabiriye uriya muhango.
Mu bandi bawitabiriye harimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, Joyce Banda wahoze ari Perezida wa Malawi n’abandi benshi.
Akarasisi n’imyiyereko ya gisirikare iri mu byaranze uyu muhango mu rwego rwo guha icyubahiro Kibaki wabaye Perezida wa gatatu wa Kenya. Hanabaye kandi igitambo cya Misa yo kumusabira.
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya mu ijambo rye, yagaragaje ko Mwai Kibaki yashyize Kenya ku rwego rwo kwishimirwa na buri muturage wayo, bityo ko umurage we ku gihugu utazigera wibagirana.
Emilio Stanley Mwai Kibaki wayoboye Kenya hagati ya 2003 na 2013, yitabye Imana ku wa 21 Mata aguye i Nairobi, ku myaka 90 y’amavuko.
Perezida Paul Kagame ari mu bababajwe n’urupfu rwe, atambutsa ubutumwa bufata mu mugongo abanya-Kenya ndetse n’umuryango we.
Ati: “Ndihanganisha abaturage ba Kenya ndetse n’umuryango wa Perezida Kibaki. Ubwitange bwe mu guhindura ubukungu bwa Kenya hamwe n’akazi ke mu guharanira ukwishyira hamwe kw’akarere bizibukwa n’ibisekuruza byinshi. Abaturage b’u Rwanda bifatanyije n’abanya-Kenya muri ibi bihe.”
Biteganyijwe ko Kibaki ashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu, mu gace avukamo ka Othaya gahereye mu majyaruguru ya Kenya.


