Umuryango wa Paul Rusesabagina ufungiye hano mu Rwanda watangaje ko watanze ikirego cya $ miliyoni 400 (abarirwa muri Frw miliyari 400) mu nkiko zo muri Amerika, uvuga ko uyu mugabo yashimuswe n’u Rwanda akanakorerwa iyicarubozo.
Urukiko rw’Ubujurire mu Rwanda ku wa 04 Mata rwashimangiye igifungo cy’imyaka 25 Rusesabagina yari yarakatiwe muri Nzeri 2021 n’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba.
Ni ibyaha bifitanye isano n’ibitero inyeshyamba z’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari abereye umuyobozi zagabye mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe ndetse na Rusizi hagati ya 2018 na 2019.
Rusesabagina yatawe muri yombi arafungwa nyuma yo gufatirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali aho yizanye avuye i San Antonio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azi ko ageze i Bujumbura mu Burundi.
Itangazo ryasohowe n’abanyamategeko b’umuryango we rivuga ko ikirego batanze “kirega Guverinoma y’u Rwanda n’abayobozi b’u Rwanda bo mu rwego rwo hejuru kuba baracuze ndetse bakanashyira mu bikorwa umugambi mubisha wo gushuka Paul Rusesabagina akava mu rugo iwe i Texas akazanwa i Kigali, aho yakorewe iyicarubozo ndetse akanafungwa bitemewe n’amategeko ubuzima bwe bwose.”
Kopi y’ikirego Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bivuga ko byabonye, yerekana ko ikirego umuryango wa Rusesabagina wagitanze mu rukiko rw’i Washington DC ku wa 22 Gashyantare, mbere y’uko kimenyeshwa Guverinoma y’u Rwanda ku wa 08 Werurwe.
Abarezwe barimo Guverinoma y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, Amb. Johnston Busingye wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera cyo kimwe na Col Jeannot Ruhunga usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB.)
Biteganyijwe ko ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha umuryango wa Rusesabagina uzagirana n’itangazamakuru ikiganiro kizabera i Washington, kikazasobanurirwamo byimbitse ibya kiriya kirego uvuga ko wifuzamo indishyi y’abarirwa muri Frw miliyari 400.
Uyu muryango uvuga ko Rusesabagina yashutswe akava iwe i Texas muri Amerika azi ko agiye mu Burundi.
Mu itangazo uvuga ko “yaje kuyobywa ajyanwa mu Rwanda, aho inzego z’umutekano za Paul Kagame zamushimutiye ku ngufu, zimwica urubozo mbere yo kumufunga mu buryo butemewe n’amategeko.”
Kugeza ubu Guverinoma y’u Rwanda ntacyo iratangaza kuri kiriya kirego cy’umuryango wa Paul Rusesabagina.

6 Responses
Kwa Rusesabagina bareze abarimo Perezida Kagame muri USA, ngo barifuza indishyi ya Frw miliyari 400
Ubwo rero ababuriye ubuzima bwabo mu Botero byo muri Nyungwe ntacyo bibabwiye mbega, uRwanda rufite abakozi mu ndenge yamuzanye kuburyo bamuyobeje? Njye uretse iyo miteto n’ ubushinyaguzi bw’abazungu n’abandi,ndumva uburyo bwose yazanywe, icyingenzi nuko abakeneye ubutabera babuhabwa

Ni mwirurize urukiko rukore ibyarwo twebwe yiciye tumubajije indishyi z’akababaro amajoro yaturaje ,imiryango twabuze imitungo twabuze kubera Rusesabagina batwishyura iki apfa kuba ari mu maboko y’ubutabera ibindi nibareke ubutesi

Imanza ebyili: (1) Ubwicanyi bwo muri Nyabimata. Abiciwe n’abangirijwe bakwiye ubutabera. Gusa uko urubanza rwaciwe, ntihagaragaye uruhare rwa Rusesabagina mu byabaye! (2) Ishimutwa n’iyicarubozo: Rusesabagina yazanwe i Kigali atari ku bushake bwe. Ari umupasitoro wari mu mugambi ari minisitiri Busigye wemera uruhare rwa Leta, ntawe ubivuguruza. Ubulyo Rusesabagina yafunzwemo yenda byaba bitagaragara nabi hano iwacu, ariko ntibyemewe ahandi. Urwo rubanza narwa rufite ishingiro. Njye rero mbona izo manza zombi zakomeza yuko buri wese akwiye kulyozwa ibikorwa bye.