Mwarimu muri Kaminuza ya Nkumba muri Uganda, Prof Solomon Asiimwe Muchwa, impuguke mu by’imibanire mpuzamahanga n’ibijyanye n’umutekano, avuga ko hakiri ikibazo mu mubano w’u Rwanda na Uganda, hagendewe ku kuba ibibazo byari bihari, byakemuwe n’abantu ku giti cyabo, aho kuba ku rwego rwa dipolomasi z’ibihugu byombi. Umuhungu wa Perezida Museveni Yoweli Kaguta, umujyanama wa Se mu bikorwa bya gisirikare bidasanzwe ndetse akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ni we kuri ubu uhabwa amashyi ko yongeye kuzahura umubano wa Uganda n’ u Rwanda, wari umaze imyaka iyinga itatu warazambye. Ibi yabigezeho mu ngendo yagiriye i Kigali, ahura na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, bakaganira. Ibibazo byarakemutse ndetse Perezida Kagame yongera kugera muri Uganda nyuma y’imyaka ine adakandagira ku butaka bw’icyo gihugu ubwo yari yitabiriye isabukuru y’uwo mujenerali. Gen Muhoozi ariko ibyo yabigezeho nyuma y’aho abakuru b’ibihugu barimo: João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Uhuru Kenyatta wa Kenya na nyakwigendera, John Pombe Magufuli wayoboraga Tanzania na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, bashatse kunga impande zombi bikaba iby’ubusa. Kuri João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Perezida Kagame na Museveni bagiye bahurira mu nama haba i Luanda, Katuna ariko kumvikana biranga. Prof Muchwa hari aho abona ikibazo? Mu mboni za Prof Solomon Asiimwe Muchwa, ubu buryo bwo gukemura ibibazo by’ibihugu bigakorwa n’abantu, aho kuba ibihugu, ntibuhwitse. Bigaragara ko yibaza uko ibyananiye aba bayobozi bose, Gen Muhoozi yabikora mu gihe gito kandi bikagenda neza. Yabwiye The East African ati ” Niba minisiteri y’ububanyi n’amahanga idashobora kugera ku byo Gen Muhoozi yagezeho mu mezi make gusa, ubwo hari ikibazo.” Iyi nzobere ivuga ko ” Ntabwo ibibazo by’abantu ku giti cyabo n’imiryango byagena politiki y’ububanyi n’amahanga by’igihugu.” Ku mpamvu abakuru b’ibihugu bahanyanyaje bikanga ariko Gen Muhoozi akabikemura, Prof Muchwa ati ” Ni uko n’ubundi ibyo bapfaga ari ibintu ahanini by’abantu ku giti cyabo.” Avuga ko uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Uganda ari ikimenyetso ibihugu byombi bigiye kubana neza. Ati ” N’ubundi biragoye gutandukanya Uganda n’ u Rwanda hagendewe ku mateka n’imico y’ibihugu byombi.” Yakomeje ati ” Abanyarwanda baba mu nzego zacu z’umutekano. Ni ibireba abo mu nzego z’iperereza ngo zikore kinyamwuga kandi mu buryo buboneye, zikuremo abantu babi.” U Rwanda na Uganda byari bibanye nabi mu myaka ishize. Buri ruhande rushinja urundi gushaka kuruhungabanyiriza umutekano. Buri ruhande rwagiye rubigarama. Abasesenguzi bamwe bavuga ko kuri ubu ibihugu byombi bishobora kongera kubana harebwe inyungu, aho ” Gukundana, bityo isabukuru ya Muhoozi yabigizemo uruhare.”

Mwarimu muri Kaminuza ya Nkumba muri Uganda, Prof Solomon Asiimwe Muchwa, impuguke mu by’imibanire mpuzamahanga n’ibijyanye n’umutekano/ Interineti


