Mu Mudugudu wa Kabarora, Akagari ka Rugerero, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, mu mpera z’Icyumweru gishize Polisi yafashe abantu bane barimo umukobwa wayibwiye ko Se ari we wamuhaye urumogi ngo arushyire abakiliya ariko we ajya kurwereka Polisi. Polisi yakusanyije urumogi rwose yafashe isanga ari udupfunyika 1,688. Umwe mu bafashwe ni umugabo w’imyaka 42 y’amavuko n’umukobwa we w’imyaka 18, aba bakaba bari bafite udupfunyika 1000. Undi wafashwe we afite imyaka 41 yafatiwe mu Mudugudu wa Cyanika, Akagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu afatanwa udupfunyika 387 tw’urumogi mu gihe uwa kane ari nawe wa nyuma mu bafashwe icyo gihe afite imyaka 24 y’amavuko we akaba yarafatiwe mu Mudugudu wa Gihanga, Akagari ka Basa mu Murenge wa Rugerero afite udupfunyika 301 tw’urumogi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba, Superintendent of Police(SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yabwiye Taarifa ko iyo umuntu atanze amakuru nk’ariya biba ari byiza kuko bifasha inzego gushakisha ababigizemo uruhare bose bagafatwa wenda bigakumira ko urumogi cyangwa ikindi kintu kibi cyakwira henshi muri benshi. Ati: “Uyu mukorwa ni we watubwiye ko Se ari we wamuhaye urumogi ngo arushyire abakiliya, bityo ahita ajya kwereka abapolisi iwabo, Se barahamusanga, yemera ko yakoresheje umwana we kuko ari we yabonaga abantu badashobora gukekaho ubwo bucuruzi.” Nyuma yo gufata abantu bose bari muri kiriya gikorwa bamenyekanye kugeza ubu, Polisi yabashyikirije Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rukore akazi karwo. Hari amakuru ko iyo urumogi ruvuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ruba rwaranguwe ku Frw 80. Uruzanye iyo arugejeje i Rubavu, arucuruza ku gapfunyika ka Frw 300 kamwe kamwe. Impamvu bigenda gutya ni ukugira ngo n’udafite inoti ariko afite ibiceri Frw 300 byonyine ashobore kurugura. Umucuruzi kugeza aha aba yungutse Frw 220. Rugera i Kigali rukosha kuko aakabure kamwe kaba kagura Frw igihumbi.

4 Responses
Rubavu: Umukobwa yahawe urumogi na Se ngo arugeze ku bakiliya ahubwo arujyanira polisi
Haaaa Aka ni akazi pe ikibazo ni uko kangiza ubuzima bwabantu ni babireke ntamumaro ahubwo bashake ibindi byabateza imbere batabangamiye ububuyobozi

Abantu nkabo bazange bahanwa byiteka kuburyo buri munyaRwanda wex azabizinukwa
Rubavu: Umukobwa yahawe urumogi na Se ngo arugeze ku bakiliya ahubwo arujyanira polisi
Abantu nkabo bazange bahanwa byiteka kuburyo buri munyaRwanda wex azabizinukwa