Cabo Delgado: Ingabo z’u Rwanda zabohoye amagana y’abaturage bari barafashwe bugwate n’ibyihebe

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iz’umuryango wa SADC, zashoboye kugarura ubuzima mu karere ka Macomia ho mu ntara ya Cabo Delgado, nyuma ya Operasiyo yari imaze ukwezi kose.

Aha muri Macomia Ingabo z’u Rwanda zari zarahageze tariki ya 30 Werurwe, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke wari waratewe n’ibyihebe.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yatangaje ko Iriya Operasiyo yasize amagana y’abaturage bari barafashwe n’ibyihebe bamaze kubohorwa, kuri ubu bakaba bari kwitegura gusubira mu ngo zabo.

News 24 yasubiyemo amagambo ye agira ati: “Ibikorwa byagenze neza kandi byatumye amagana y’abaturage bari barafashwe bugwate n’inyeshyamba bagarurwa.”

Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, ku cyumweru gishize yasuye Ingabo z’u Rwanda ahitwa Chai mu rwego rwo kuzishimira ku bw’imbaraga zikomeje gukoresha zigarura amahoro muri iriya ntara.

Yazishimiye by’umwihariko ku musanzu zikomeje gutanga zifatanyije n’iza Mozambique mu guhashya ibyihebe byo mu mutwe wa Al Shabaab muri Cabo Delgado, ashimangira ko umutekano wamaze kongera kugaruka.

Itangazo RDF iheruka gusohora ryungamo ko Guverineri wa Cabo Delgado “yakomeje avuga ko abaturage bari busubire byuzuye mu ngo zabo.”

Kugeza kuri ubu abanya-Mozambique babarirwa mu 800,000 ni bo bamaze kuvanwa mu byabo n’ibyihebe bimaze igihe biteza umutekano muke muri Cabo Delgado, mu gihe ababarirwa mu 3,000 bishwe na byo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *