Umutoza w’Ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi, yakomoje ku banyamakuru barimo Kazungu Claver wa Radio/TV10 na Kayishema Tity Thierry wa RBA bakunze kumujora, avuga ko nta bumenyi na buke bafite ku mupira w’amaguru.
Uyu munya-Maroc yakomoje kuri aba banyamakuru ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, nyuma y’umukino wa 1/4 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yatsinzwemo na Marines FC igitego 1-0 gusa igakomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Umutoza Adil wari umaze igihe atavugana n’itangazamakuru, yabwiye abanyamakuru ko ikiganiro yabahaye ejo ku wa Gatatu ari cyo cye cya mbere na nyuma muri uyu mwaka w’imikino.
Ni nyuma yo gushinja itangazamakuru ry’imikino hano mu Rwanda kuba ari ryo ryica umupira w’amaguru hano mu Rwanda.
Ati: “Nubaha amaradiyo yose, nubaha itangazamakuru ryose ryo mu Rwanda ariko nasanze ikibazo umupira w’amaguru wo mu Rwanda ufite ari itangazamakuru. Impamvu ni uko ridafite abantu b’abahanga bize neza kandi basobanukiwe umupira w’amaguru; ba bandi nyine bagahihibikaniye ineza y’umupira w’u Rwanda.”
Uyu mutoza yikomye by’umwihariko abanyamakuru Kazungu Claver na Mucyo Antha ba Radio/TV10 cyo kimwe na Kayishema Thierry wa RBA, avuga ko muri bo nta washyize ubushake mu kwiga ngo amenye umupira, ko ahubwo icyo baharanira ari uguteza urunturuntu.
Ati: “Mbivuze mbere na mbere kuko mu by’ukuri hari abantu ubona batarize. Nko kuri Radio 10 uwitwa Kazungu ntiyanarenze mu wa gatanu w’amashuri abanza, ariko aratinyuka akajora umutoza wa Police, uwa APR kuva nagera aha, uwa Rayon Sports, uw’ikipe y’igihugu. Umuntu nka mucoma wa brochette, arajora abatoza bize imyaka umunani.”
Adil yakomereje kuri Antha ati: “Antha yakoze iki mu buzima bwe? Yize iki? azi iki mu buzima bwe bwose? Muri Super MarchĂ©! Hanyuma agatinyuka akaza ajora abatoza, akaza asesengura umupira.”
Kuri Kayishema, umutoza wa APR FC yamuhoye kuba yaratangaje ko iyi kipe yaba yarahawe amanota atatu ubwo yatsindaga Etoile de l’Est ibitego 3-1 ku munsi wa 25 wa shampiyona, nyuma y’amakosa abanyezamu bayo bagiye bakora.
Umutoza Adil yavuze ko icya mbere Etoile de l’Est batsinze yaburaga abakinnyi batanu isanzwe igenderaho, ikindi amakosa yabayeho akaba ari ibisanzwe mu mukino.
Adil yavuze ko nta kintu na kimwe APR FC yigeze iha Etoile de l’Est ngo iyihe amanota.
Yunzemo ati: “Icyo nsaba bwana Tity ni ukuba umunyakuri, kandi ni igisebo kuko njye nakoreye mu bihugu 10 bitandukanye. Niba rero Radio Rwanda na Televiziyo y’u Rwanda iri hejuru y’ibindi bitangazamakuru yemerera abantu kuza bakavuga ibyo bishakiye, ni ikibazo.”
Erradi Adil Mohammed yinjiye muri APR FC muri 2019 ayifasha kwegukana shampiyona inshuro 2 zikurikiranya adatsinzwe, amakuru avuga ko ari umwaka we wa nyuma atazakomezanya n’iyi kipe umwaka utaha.

12 Responses
Umutoza Adil yifatiye ku gahanga abanyamakuru barimo Kazungu na Kayishema wa RBA
Adil uri umugabo Kandi uvuze nukuri , abo bagabo bigize analysts b’ umupira Kandi ntana notion bawufiteho urafata Koko umuntu ufite license y’ ikiciro runaka mubutoza, ubimazemo imyaka myinshi ukiha kumwereka uko yakagombye kubigenza…mwisubireho mwidusenyera umupira

Ntimugashyigikire amafuti ya adil ataratangira kunganya no gutsindwa ninde wamuvuze?
Ubu bashyugikire ko yatsinzwe na marine bavuge ngo nubwo yatsinzwe yakinnue neza?
Ahubwo baranamutinya abanyamakuru ba sport bakabaye bamuvuga amafutiye yose yanga kuvugisha itqngqzamakuru kubera abantu ba2

adil yubahwe gs radio 10 gusenya footboll yacu ntacyo bizabarira kbx ntg babikora byumwuga ibyabo nugu critika ibyaza byagezeho babyirengagiza bakavuga ibibi bisubireho kuko barikudusenyera.

Njyewe nzamushima hari n”ikipe atsinze najya muri champions league cyangwa confedaration cup, ibikombe byo murugo nkibya paris saint germain itaratwara na kimwe cya champions league ngo turebe ko ari ikipe yahangana nayo hanze se bimaze iki

Adil aravugukuri rwose abobanyamakuru nibareke abatoza bakore akazi kabo kuko abakabahaye bari babizeye