MININFRA yavuze impamvu hagiye kubaho igice cya kabiri cyo guca utujagari

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ivuga ko ibyiza byagezweho mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wo kuvugurura no guca utujagari mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ari byo mbarutso yo gutangiza icyiciro cya 2 cy’uyu mushinga.

Biteganyijwe kandi ko muri iki cyiciro cya kabiri hazitabwaho cyane ibikorwaremezo byo gucunga amazi y’imvura.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane mu nama yo gutangiza ibikorwa by’icyiciro cya 2

Mu bikorwaremezo bizatunganwa muri uyu mushinga harimo imihanda, amashanyarazi, gushyiramo imiyoboro y’amazi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko muri uyu mushinga wa 2 by’umwihariko hazavugururwa n’ibishanga.

Na ho Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Erneste Nsabimana avuga ko hari ibyiza byinshi byagezweho mu gice cya mbere cy’uyu mushinga ari na byo byabaye imbarutso by’umushinga wa 2.

Yagize ati “Icyiza kindi twavuga kuri iyi phase ya kabiri cyangwa projet ya kabiri ni uko noneho m’Umujyi wa Kigali bitewe n’imiturire ndetse n’uburyo Kigali iteye ni umujyi ufite imisozi, ukareba amazi ava kuri iyo misozi ubona twari dufite ikintu twakwita storm water management uburyo bwo gucunga amazi, hari uduce dukunda kwibasirwa n’imyuzure cyane twavuga nka Rugunga,ndetse na za Mpazi n’ahandi hose hatandukanye, iyi project rero ni hotspot cyangwa utwo duce twibasirwa n’imyuzure 6, icyo kintu kikaba na cyo kizitabwaho muri uyu mushinga kugira ngo ibibazo dukunda guhura na byo by’amazi bigendera hamwe aho amazi agomba kujya ,inzira z’amazi ibyo bibazo bikaba bizitabwaho muri iyi phase.”

Uretse Umujyi wa Kigali hari utundi duce dutandukanye mu gihugu duteganwa kuvugururwa muri iki cyiciro cya kabiri, harimo Huye, Muhanga,Musanze , Nyagatare, Rubavu na Rusizi nk’uko RBA dukesha aya makuru ivuga.

Iki cyiciro cya 2 cy’uyu mushinga giteganyijwe kurangira mu kuboza 2025,kikaba kizakorwa ku bufatanye na Banki y’Isi ndetse kigatwara amafaranga asaga miliyoni 150 z’amadorali aho by’umwihariko Kigali izatwara 40% by’amafaranga yose azakoreshwa mu bikorwa by’uyu mushinga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *