Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Usta Kaitesi, avuga ko ingeso mbi yo kusiragiza abaturage bashaka serivisi mu nzego z’ibanze ikigaragara, avuga ko bigira ingaruka nk’aho umuhinzi ashobora kumara igihe adakora, bigateza inzara. Bamwe mu baturage baravuga ko bakigorwa no kubona serivisi baba bakeneye mu nzego z’ibanze, bigatuma batakaza umwanya bakabaye bakoresha mu bindi bikorwa. Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rugaragaza ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye, ari kimwe mu byakemura ibi bibazo by’imitangire ya serivisi. Dr Kayitesi yatangarije RBA ko iyi mikorere igira ingaruka, atanga urugero. Ati ” Ntabwo iyo umuntu yagiye gutanga serivisi atekereza ku ngaruka z’imikorere ye mibi kuko utekereje igihombo uri butere njya mbwira abantu ko umuhinzi naza akakwirirwa imbere ejo n’usonza uzamenye ko ari wowe wateje iyo nzara. Kuko umuhinzi ahinga muri sizoni numara iminsi 3 muri sizoni umubujije kujya guhinga inzara itaha niwowe uzaba wayiteye.”‘ Yakomeje agira ati ” Kimwe mu bintu byagaragaye nk’ingeso mbi cyane ni uburyo tubwira abo twakira, biratangaje ko hari nk’akarere kamwe usuzuma ugasanga abaturage bakubwira ko kimwe mu mbogamizi ku mitangire ya servisi ari ukubwira nabi abo uha sesivisi ku gipimo cya 51%, urumva kuvuga nabi ubwabyo si ubumenyi, ni ingeso.” Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi zimwe na zimwe, ngo ririmo gutanga ibisubizo kuri iki kibazo cy’imitangire mibi ya serivisi. Kuri iyi ngingo ati “Ni ibintu bike usanga serivisi zitashobotse kubera amikoro, ngira ngo umuntu yashima ko bimwe mu byagiye binoga kurushaho ni serivisi z’ikoranabuhanga n’ubwo naho hakiri ibibazo ariko usanga nibura nk’ikibazo cyo gusiragizwa n’ikiguzi cya serivisi cyazagamo na transport nko muri servisi z’ubutabera kuba basigaye bakoresha ikorabuhanga, niyo haba harimo ibibazo wa mwanya abantu bafataga birirwa bagenda bajya gutanga ibyangombwa batanga impapuro wagabanyijwe n’uko bajya ku ikoranabuhanga bakabikora.” Ubushakashatsi bwa 2021 ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, bwerekana ko abaturage bahura n’inzitizi zirimo gusiragizwa no kutabonera ku gihe abatanga serivise ndetse no kutamenya ibisabwa mbere yo gusaba serivisi. Gahunda ya Leta NST1 iteganya ko mu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bishimiye imitangire ya serivisi bahabwa ku kigero cya 90%, ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko ubu abaturage bishimiye imiyoberere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye ku gipimo cya 74.1% kivuye kuri 71.3% muri CRC ya 2020.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Usta Kaitesi/Internet


