Umunyamakuru Andrew Mwenda uri mu bafite izina rikomeye muri Uganda, yibasiye umuhanzi Sheeba Karungi nyuma yo kumushinja kumufata ku ngufu.
Sheeba na we uri mu bagore bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda ni we ubwe watangaje ko yafashwe ku ngufu.
Mu mashusho uyu muririmbyi aheruka gushyira ku rubuga rwa YouTube, yavuze ko hari umugabo ukunze kugaragara kuri televiziyo ndetse akiyita icyitegererezo wamufashe ku ngufu.
Sheeba ntiyigeze atangaza amazina y’uyu mugabo, gusa yavuze ko afite abarinzi bo muri SFC (umutwe w’abasirikare barinda abayobozi bakuru muri Uganda), akaba yaramufatiye ku ngufu ubwo bari bahuriye mu gitaramo yari yaririmbyemo.
Uyu muhanzi n’ubwo atigeze avuga izina ry’uwo avuga ko yamufashe ku ngufu, abenshi mu banya-Uganda bahise bakeka umunyamakuru Andrew Mwenda usanzwe ari umuyobozi w’ikinyamakuru The Independent mbere yo gutangira kumwibasira.
Uyu mugabo abinyujije mu nyandiko yatambutse mu binyamakuru birimo ChimpReports, yavuze ko usibye no gufata ku ngufu Sheeba ataranahura na we na rimwe.
Ati: “Amashusho agisohoka, hari uwagiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari njye wamufashe ku ngufu. Mu buzima bwanjye nta na rimwe nigeze mpura n’uyu Sheeba cyangwa ngo mwumveho kugeza iyi videwo isohotse ibirego bikanzaho.”
Sheeba avuga ko ubwo yafatwaga ku ngufu n’uwo bikekwa ko ari Mwenda, yari mu modoka ari kumwe n’abakozi be ndetse n’abarinzi be bo muri SFC.
Mwenda yavuze ko bitangaje cyane kumva umugore uri ku rwego nk’urwa Sheeba “ashobora guhohoterwa mu buryo nka buriya busebetse ndetse bunababaje, hanyuma aho kurega uwamuhohoteye kuri Polisi akajyana ikibazo ku mbuga nkoranyambaga.”
Mwenda yavuze ko nyuma y’iminsi itanu ariya mashusho agiye hanze we ubwe yandikiye umuhanzi Sheeba amusaba gutangaza ko batigeze bahura na rimwe bijyanye no kuba yarimo yibasirwa cyane, gusa ubutumwa bwe akabwirengagiza ndetse akanga no kwitaba Terefoni ye.
Ku bwe ngo abona “biratangaje kuba Sheeba yumva atagomba gutangaza ku mugaragaro umugabo wamufashe ku ngufu, gusa akumva atekanishijwe no kuba hari umuntu ubeshyerwa ko yakoze icyaha.”
Mwenda avuga ko akurikije ibyabaye, bisa n’aho Sheeba atigeze afatwa ku ngufu, cyangwa byaba byarabayeho akabibona nk’amahirwe yo kwimenyekanisha ku mbuga nkoranyambaga; nk’uko abarimo Kim Kardashian bamenyekanye.
Gen Muhoozi yahakaniye Mwenda
Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka abinyujije kuri Twitter ye yavuze ko yahase ibibazo Andrew Mwenda, undi akamuhakanira ko yafashe ku ngufu uriya muhanzi.
Ati: “Nasomye ibitekerezo byanyu byose kuri Sheeba Karungi. Nahase ibibazo nta mikino umuvandimwe wanjye Andrew Mwenda hanyuma avuga ko atigeze ahura n’uyu mugore. Rero, iyi rwose ni indi nkuru y’ikinyoma.”
Andrew Mwenda yavuze ko yamaze kuvugana n’umuyobozi wa CID (Urwego rushinzwe iperereza ku byaha) amwemerera ko hagiye gukorwa iperereza ngo hamenyekane uwafashe ku ngufu Sheeba.
Yavuze ko uyu muhanzi azahamagazwa na Polisi agatangaza uwamufashe ku ngufu.


