csm_2_684c482c61.jpg

Cabo Delgado: IGP Bernardino Rafael yasuye Ingabo z’u Rwanda (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, IGP Bernardino Rafael, ku munsi w’ejo yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda mu gace ka Chai ho mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique.

IGP Bernardino yari aherekejwe n’umuyobozi w’akarere ka Macomia, Tomas Madae.

Intego y’uruzinduko rw’aba bayobozi bombi yari ugushyikiriza Ingabo z’u Rwanda n’abaturage ba Macomia ubutumwa bwa Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique.

IGP Bernardino yavuze ko Perezida Nyusi ashima cyane uruhare n’umusanzu w’ingirakamaro w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, mu kugarura amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado zihashya ibyihebe.

IGP Bernardino Rafael na Meya wa Macomia kandi baganirije abaturage babarirwa muri 800, nyuma yo gushishikarizwa gutahuka mu ngo zabo ziri mu gace ka Chai n’Ingabo z’u Rwanda.

Aka gace aba baturage bari barakavuyemo bahungira mu mashyamba mu myaka igera kuri itatu ishize kubera ibitero by’ibyihebe.

Aba baturage nk’uko Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda babitangaje, bashimye Ingabo z’u Rwanda ku bwo guhashya ibyihebe no kugarura umutekano muri Chai ibyatumye abatuye kariya gace batahuka mu ngo zabo.

Aba baturage bavuga ko babarirwaga mu 3,000 ubwo bari batuye muri kariya gace, bavuga ko kuri ubu bugarijwe n’ikibazo cyo kubura ibyo kurya ndetse n’ubuvuzi, gusa ubuyobozi bw’akarere ka Macomia bwabijeje gukemura ibi bibazo ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga y’ubutabazi.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe muri Macomia ku wa 30 Werurwe uyu mwaka, mu rwego rwo gufatanya n’Ingabo za Mozambique ndetse n’iz’umuryango wa SADC guhashya ibyihebe byari byaragize indiri amashyamba yo muri Chai.

Kuva ibikorwa byo guhiga ibyo byihebe bitangiye, abaturage bari barahunze bagarutse mu ngo zabo mu duce dutandukanye turimo Owasse, Diaca no mu mujyi wa Mocimboa da Praia.

Utu duce twose twari tumaze igihe twarahindutse ibirindiro by’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar Al Sunna Wa Jammah uzwi muri Mozambique nka Al Shabaab, mbere yo gutsindwa bikirukankira mu mashyamba aho kuri ubu bikomeje guhigwa.

img_20220514_065425.jpg

csm_2_684c482c61.jpg

5-5.jpg

csm_1_82af9acfa9.jpg

img_20220514_065430.jpg

img_20220514_065433.jpg

Amafoto: @RDF

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *