Umunyamakuru Jado Castar yafunguwe

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, yamaze gufungurwa nyuma y’amezi agera ku munani yari amaze afunzwe.

Amakuru y’ifungurwa rya Castar yemejwe n’umunyamakuru mugenzi we David Bayingana wamuhaye ikaze abinyujije kuri Twitter ye.

Ati: “Umuvandimwe wanjye yagarutse. Rutambuka aho amakenga atinya, uw’isuli Murasana Isuku.. Kaze neza Bagirishya Yohana W’Imana (CASTAR), ngwino Tugutere umubavu mushya twongeye kuyo wasize.”

Jado Castar yafunguwe nyuma y’uko muri Werurwe uyu mwaka Urukiko Rukuru rumugabanyirije igifungo cy’imyaka ibiri yari yarakatiwe, nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Icyo gihe urukiko rugabanya igifungo cye rwakigize amezi umunani.

Bijyanye no kuba yari yaratawe muri yombi muri Nzeri 2021, byabaye ngombwa ko akomeza gufungwa andi mezi abiri mbere yo kurekurwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi.

Castar wari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yari yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Ibyaha yari akurikiranyweho, bifitanye isano n’impamvu zatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Rwanda hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021.

Icyo gihe ikipe y’Igihugu y’Abagore yasezerewe ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa; barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes.

Aba bakinnyi bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.

Castar yaje kujuririra Urukiko Rukuru ari narwo rwamukatiye gufungwa amezi umunani mu mwanzuro warwo wasomwe ku wa 7 Werurwe 2022.

Mu bujurire bwe yari yatakambiye Urukiko arusaba kumugabanyiriza ibihano kuko mu kuburana kwe yemeye icyaha ndetse akagisabira imbazi.

Uyu mugabo kandi yagaragaje ko ibyo yakoze byose yabikoze mu nyungu n’ishyaka ryo gukunda igihugu, asaba ko igifungo cyigasimbuzwa amafaranga.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *