Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wunze mu rya Perezida Félix Antoine Tshisekedi na wo wamagana bamwe muri ba Ofisiye muri FARDC bafite gahunda yo kwifatanya n’imitwe itandukanye ikorera ku butaka bwa kiriya gihugu ngo bafatanye kuwuhashya.
Perezida Tshisekedi ku wa Kane w’iki cyumweru yatangaje ko adashyigikiye igitekerezo cy’imikoranire hagati ya ba Ofisiye ba FARDC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Congo Kinshasa, mu rwego rwo kurwanya umutwe wa M23.
Tshisekedi yagereranyije kwifashisha iriya mitwe mu kurwanya M23 nko “kuzimya umuriro uwujugunyamo amavuta.”
M23 mu itangazo yasohoye ejo ku wa Gatanu, yagaragaje ko ishyigikiye igitekerezo cya Perezida Félix Tshisekedi.
Uyu mutwe wavuze ko kuba abasirikare bakuru ba FARDC bari kwiyunga n’imitwe yitwaje intwaro nta kindi bagamije, uretse guteza intambara muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi uyu mutwe uvuga ko binyuranyije n’imyanzuro yafatiwe mu nama yahurije i Nairobi ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Tshisekedi; aho basabye FARDC na M23 guhagarika imirwano mu rwego rwo guharura inzira ya Politiki yo gukemura ikibazo.
Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma washyize umukono kuri iri tangazo, yavuze ko n’ubwo uriya mutwe na FARDC basabwe guhagarika imirwano, hari bimwe mu bikorwa bishimangira umubano bamwe muri ba Ofisiye ba FARDC bafitanye n’imitwe yitwaje intwaro.
Mu byagaragajwe harimo inama zitandukanye Gen Major Chirimwami Peter uyobora Operasiyo Sokola II yagiranye na Gen Pacifique Ntawunguka Alias Omega uyobora umutwe wa FDLR. M23 ivuga ko aba bombi bahuriye ahitwa Tongo ku wa 02 Gicurasi 2022.
Gen Chirimwami hagati y’itariki ya 06 n’iya 09 Nzeri bwo ngo yagiranye inama n’Ingabo za Monusco bahuriye mu bice bya Rugari, Kiwanja, mu Bunagana na Rwankuba. Intego ngo yari ukureba uko FARDC na Monusco bakorana mu guhashya M23.
Usibye guhura na FDLR na Monusco, M23 ivuga ko mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Rutshuru bigaragara ko hari imyiteguro y’intambara, bitewe n’abasirikare ndetse n’ibikoresho by’intambara bya FARDC, Monusco ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro byamaze kugezwayo.
Hagati y’itariki ya 08 n’iya 09 Gicurasi Gen Chirimwami ahagarariwe n’umwungiriza we unashinzwe uburasi, Col Tokolonga Bendet Salomon, yateguye inama yabereye mu gace ka Pinga yamuhuje n’abakuriye imitwe yitwaje intwaro irimo NDCR ya Guidon Simwerayi, FPP y’uwitwa Kabido, APCLS ya Janvier Kalahire, ANPDH/Nyatura ya Jean-Marie Abazungu na CMC/FDP y’uwitwa Domi.
Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama ngo ni uko iyi mitwe igomba kwishakamo abarwanyi 600 bagomba kujya mu bikorwa byo guhiga abarwanyi ba M23 nyuma yo kubanza guhabwa imyitozo yihariye na FARDC.
M23 ivuga ko iyi mitwe isanzwe inayoborwa n’abofisiye bakuru muri FDLR barimo nka Col Kambuzi ushinzwe ibikorwa, Major Dados, Major Silencieux, Col Niyonzima n’abandi.
Uyu mutwe uvuga ko kuba iyi mitwe yose yitegura gukorana na FARDC cyo kimwe na Monusco bizangiza isura y’Umuryango w’Abibumbye, bijyanye n’uko abenshi mu bayigize ari abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
M23 ivuga ko yiteguye gukomeza kubahiriza imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabereye i Nairobi, gusa nanone ikavuga ko izirwanaho mu gihe cyose izahatirizwa n’iriya mitwe kubikora.

10 Responses
M23 yunze mu rya Tshisekedi, na yo yamagana umugambi wa ba Ofisiye ba FARDC
Icyo mbona kurabo ba officers ba RDC nuko inyeshyamba zishobora kuba zicukura abamuye yagaciro zikagira ayo zibaha nayo nazo zisigarana. Kandi nkanatekerezako abari muri Monisco nabona baba bakorana nizo nyeshyamba murubwo buryo. Bareba bakabonako M23 ibabangamira murizo nyungu zabo niyo mpamvu babarwanya.

M23 urarengana congo yapfuye kuriwewe yayigira business yaburigihe kuko yabereye ibihugu byinshi isoko yinyungu zabyo nyakirumbarumba yabwiye misoni ngubukwe nibushira arajahe yariyamuheje mubukwe ntiyaba umutumire kandi baturanye so gupfa kwigihugu tuvukamo ubifitemo uruhari azihanw urwifuriza mukaso rugatwara nypko .james

Mwaramutse bwiza .com,nifuza gutanga amakuru kubijyanye napolitique yinyeshamba hanono mukarere ka ruchuru,ariko nditwifuzako Amazina yacu amenyekana kuko niho durite babimenye ntamutekano twagira murakoze.