Sheebah Karungi yahakaniye Polisi ko Andrew Mwenda ari we wamusambanyije ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Sheebah Karungi uri mu bagore bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda, yanyomoje amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko yaba yarafashwe ku ngufu n’umunyamakuru Andrew Mwenda.

Mwenda uri mu banyamakuru bubashywe muri Uganda, yashinjwe gufata ku ngufu Sheebah nyuma y’uko uyu muririmbyi yari amaze gutangaza ko yahohotewe n’umuntu ukomeye ukunze kugaragara kuri Televiziyo.

Mu mashusho uyu muririmbyi aheruka gushyira ku rubuga rwa YouTube, yavuze ko hari umugabo ukunze kugaragara kuri televiziyo ndetse akiyita icyitegererezo wamufashe ku ngufu.

Ntiyigeze atangaza amazina y’uyu mugabo, gusa yavuze ko afite abarinzi bo muri SFC (umutwe w’abasirikare barinda abayobozi bakuru muri Uganda), akaba yaramufatiye ku ngufu ubwo bari bahuriye mu gitaramo yari yaririmbyemo.

Uyu muhanzi n’ubwo atigeze avuga izina ry’uwo avuga ko yamufashe ku ngufu, abenshi mu banya-Uganda bahise bakeka umunyamakuru Andrew Mwenda usanzwe ari umuyobozi w’ikinyamakuru The Independent mbere yo gutangira kumwibasira.

Polisi ya Uganda ejo ku wa Kabiri yatangaje ko Sheebah yagaragaye imbere y’abagenzacyaha agahakanira Mwenda.

Iyi: “Urwego rushinzwe iperereza ku byaha (CID) rwatangije iperereza ku kibazo cy’ihohoterwa riteye isoni bivugwa ko ryakorewe Sheebah Karungi, umunyamuziki uzwi cyane, nyuma yo gutanga ikirego cye ku cyicaro gikuru cya CID uyu munsi ku wa 17 Gicurasi 2022.”

Polisi yavuzwe ko mu gihe cy’ibazwa “Sheebah yahishuye amakuru arambuye ndetse n’uwabigizemo uruhare n’ibibazo bifitanye isano. Mu kirego cye yavuze neza ukekwaho icyaha kandi anyomoza ibivugwa mu itangazamakuru ko ari Andrew Mwenda.”

Andrew Mwenda abinyujije mu nyandiko yatambutse mu binyamakuru birimo ChimpReports, yaherukaga gutangaza ko usibye no gufata ku ngufu Sheebah ataranahura na we na rimwe.

Ati: “Amashusho agisohoka, hari uwagiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari njye wamufashe ku ngufu. Mu buzima bwanjye nta na rimwe nigeze mpura n’uyu Sheebah cyangwa ngo mwumveho kugeza iyi videwo isohotse ibirego bikanzaho.”

Sheebah yavuze ko ubwo yafatwaga ku ngufu n’uwo byari byaketswe ko ari Mwenda, yari mu modoka ari kumwe n’abakozi be ndetse n’abarinzi be bo muri SFC.

Mwenda yavuze ko bitangaje cyane kumva umugore uri ku rwego nk’urwa Sheebah “ashobora guhohoterwa mu buryo nka buriya busebetse ndetse bunababaje, hanyuma aho kurega uwamuhohoteye kuri Polisi akajyana ikibazo ku mbuga nkoranyambaga.”

Yavuze ko nyuma y’iminsi itanu ariya mashusho agiye hanze we ubwe yandikiye umuhanzi Sheebah amusaba gutangaza ko batigeze bahura na rimwe bijyanye no kuba yarimo yibasirwa cyane, gusa ubutumwa bwe akabwirengagiza ndetse akanga no kwitaba Terefoni ye.

Ku bwe ngo abona “biratangaje kuba Sheeba yumva atagomba gutangaza ku mugaragaro umugabo wamufashe ku ngufu, gusa akumva atekanishijwe no kuba hari umuntu ubeshyerwa ko yakoze icyaha.”

Mwenda avuga ko akurikije ibyabaye, bisa n’aho Sheeba atigeze afatwa ku ngufu, cyangwa byaba byarabayeho akabibona nk’amahirwe yo kwimenyekanisha ku mbuga nkoranyambaga; nk’uko abarimo Kim Kardashian bamenyekanye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Sheebah Karungi yahakaniye Polisi ko Andrew Mwenda ari we wamusambanyije ku ngufu
    Ibibera muli iyi si birasetsa.Nubwo azi neza ko aryamana n’abagabo,nimureba ku kuboko kwe,murasanga handitse ngo “God above all”.Bisobanura ngo “Imana isumba byose”.Birababaje kubona abantu basingiza Imana,ariko bagakora ibyo itubuza.
    Imana ibifata nk’uburyarya kandi birayibabaza cyane.Nkuko ijambo ryayo rivuga,abakora ibyo itubuza bose izabakura mu isi ku munsi wa nyuma,isigaze abayumvira.

  2. Sheebah Karungi yahakaniye Polisi ko Andrew Mwenda ari we wamusambanyije ku ngufu
    Ibibera muli iyi si birasetsa.Nubwo azi neza ko aryamana n’abagabo,nimureba ku kuboko kwe,murasanga handitse ngo “God above all”.Bisobanura ngo “Imana isumba byose”.Birababaje kubona abantu basingiza Imana,ariko bagakora ibyo itubuza.
    Imana ibifata nk’uburyarya kandi birayibabaza cyane.Nkuko ijambo ryayo rivuga,abakora ibyo itubuza bose izabakura mu isi ku munsi wa nyuma,isigaze abayumvira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *